KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KENNY IMANAY’IMIHANDA
Ubwo yari mukiganiro Sunday Choice gitambuka kuri Isibo TV, Irene Mulindahabi yavuze ko ubutumwa bukubiye muriyi ndirimbo ndetse ko hari nabemeye gufasha uyu muhanzi. atanga urugero kuri Tom Munyaneza umaze kumenyekana cyane ko ari nawe wahise amwishyurira indirimbo ye yambere.
Uyu mwana Kenny warukubutse kumuhanda, avuga ko umnsi yahuye na Irene (Afata nk’umubyeyi we) bwambere ari umunsi atazigera yibagirwa mubuzima bwe. Ati" Ndabyibuka twahuye ndi ahantu kumuhanda, ndamubona ndamumenya yicaye mu modoka. ndamwegera nkomanga kukirahure cy’imodoka, ndamubwira nti ngewe mfite impano yo kuririmba, arambwira ati ririmba numve, ndabikora amze kuyumva ati subiramo mbona akuyemo telefone ndavuga nti ubu yayikunze tu"
Kenny avuga ko yahise yitahira amubwira ko aza kureba kuri instagram kumugoroba, ngo yaje kwegera umuhungu baturanye aramurebera asanga abanyarwanda bamwishimiye. ati" nasomye ibitekerezo byari biriho mbona amanyarwanda babonye ibyo bari barabuze"
Kenny akiri kumihanda
Avuga ko nyuma Irene yaje kumuhamagaza baraganira ndetse bahita banakora indirimbo ’Imana y’imihanda’ aba yinjiye mumuziki kuburyo budasubirwaho.
Ni indirimbo yakiriwe neza ndetse n’abantu barayikunda, gusa ibi byishimo ntibyamaze kabiri kuko yahise atabwa muri yombi acyekwaho kugir uruhare mu iyibwa rya telefone ngendanwa.
Ati" Umva nkubwize ukuri, nge nafunzwe nziko ndi icyamamare, narinziko inkuru nimenyekana ko nafunzwe abantu bakomeye bari banzi bazahita baza kumfunguza, narinzi ko nindamuka ngiye muri Gereza kuko ndi icyamamare ntazigera ndya ibigori, narinziko nzajya ndara kuri matora yange ngenyine mucyumba cyange ndetse nkajya ndya nkananywa icyo nshaka"
Kenny avuga ko icyo yita imiteto yamuvuyemo ndetse akaba imfungwa nkabandi, akagendera kumurongo mugari wa Gereza yararimo, gusa uko iminsi yagiye ishira, niko uyu muhungu yaje gufungurwa ’By’agateganyo’ ndetse ahita ashyikirizwa abajyanama bashya.
Aba bajyanama afite nibo bamufasha gukora indirimbo, yaba amajwi n’amashusho, ndetse no kumutunga. kuva batangira gukorana bamaze Gushyira hanze indirimbo bise "Nicyo Gihe"
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA NICYO GIHE YA KENNY