Print

Liverpool yateye intambwe ikomeye iyigeza muri 1/4 cya UEFA Champions League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 February 2022 Yasuwe: 809

Ihanganye n’umwami wa Serie A muri 1/16 cya UEFA Champions League, Liverpool yakinnye umupira udasanzwe itsinda ibitego 2-0 Inter Milan mu mukino yaruhijwemo bigaragara.

Ikipe ya Liverpool yagerageje kurinda izamu ryayo byimazeyo,yabaye inyabwenge imbere y’izamu hanyuma umutoza Klopp akora impinduka nziza mu gihe gikwiye atsinda umukino.

Roberto Firmino winjiye asimbuye yatsinze igitego cyiza nyuma yo kwiba umugono Inter yabasatiraga cyane hanyuma Salah atsinda igitego cya 2

Umukino wo kwishyura uzabera kuri Anfield ku ya 8 Werurwe ntabwo uzagora cyane Liverpool kubera iyi mpamba yibikiye.

Inter yabonye amahirwe yo gutsinda mu gice cya mbere, ariko ikipe ya Jurgen Klopp ikomeza guhangana n’ubusatirizi bw’iyi kipe yari mu rugo ndetse ishaka impamba hakiri kare.

Amaze kubona ko ikipe ye itarema amahirwe menshi, Klopp yakoze impinduka m ugice cya kabiri, maze umwe mu basimbuye,Firmino atsinda igitego n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koloneri ku munota wa 75.

Nyuma yo guhangana ntibigire icyo bigeraho, amakosa yatangiye kuba menshi kuri Inter maze Salah ayikubita igitego cya kabiri umukino ubura iminota irindwi.

Iki gitego cyaturutse ku burangare bw’aba myugariro ba Inter bananiwe gukuraho umupira wisangira Salah ahagaze neza ashyira mu izamu.

Nubwo ibitego byo hanze bitagifite agaciro karenze muri iri rushanwa, intsinzi y’iyi kipe yatwaye iki gikombe cya Champions League muri 2019 yayishyize mu mwanya mwiza wo kugera muri 1/4.

Myugariro wa Liverpool, Virgil van Dijk, yatangarije BT Sport ati: "Twari twiteze ko turotswa igitutu kuko iyi ari Champions League.Bumwe mu butumwa twari twahawe mbere y’umukino ni ukwitegura kubabara.

"Twakinnye neza cyane ndetse nta n’igitego twinjijwe."

Ikipe ya Liverpool imaze gutsinda imikino yose uko ari 6 yakinnye muri Champions League muri uyu mwaka w’imikino.

Inter, yari yagarutse mu mikino yo gukuranamo muri iki gikombe cya Champions League ku nshuro ya mbere mu myaka icumi yari ishize.

Rutahizamu ukomoka muri Arijantine, Lautaro Martinez, yateye mu izamu hakiri kare, mbere yuko Hakan Calhanoglu atera umupira wagaruwe n’igiti cy’izamu mu minota ya mbere y’umukino.

Inter Milan yaranzwe no gupfusha ubusa cyane amahirwe menshi yabonye mu gihe Liverpool yateye mu izamu 2 ibona ibitego 2.

Salah yatsinze ibitego 8 mu mikino umunani aheruka gukinira hanze muri Champions League, aba umukinnyi wa kabiri ubikoze nyuma ya Cristiano Ronaldo umurusha inshuro wabikoze hagati ya 2013 na 2015.

Iyi ni inshuro ya gatandatu Liverpool itsinze umukino ubanza wa champions league mu gukuranamo hanze y’ikibuga cyabo.Bakomeje mu cyiciro gikurikiyeho mu nshuro 5 baheruka kubikora.

Mu wundi mukino wabaye,Salsburg yanganyije igitego 1-1 na Bayern Munich