Print

Niyo Bosco yahishuye agahinda yatewe n’ifungwa rya mukuru we ubwo yatangiraga kumenyekana

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 17 February 2022 Yasuwe: 2246

Uyu muhanzi wasohoye indirimbo ya mbere muri Mutarama 2020 yise ‘Ubigenza Ute?’, ntibyamutwaye umwanya munini kugira ngo yigarurire imitima ya benshi bitewe n’ubutumwa bwarimo.

Niyo Bosco mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv ko muri iyo minsi izina rye ryarimo rizamuka ari bwo yakiriye inkuru y’uko mukuru we yafunzwe ndetse ko hari abantu babigiyemo ngo afungwe.

Ati “Nkigera mu muziki bwa mbere na mbere nkikora ‘Ubigenza Ute?’, Nkora ‘Ibanga’ ngiye gusohora iyitwa ‘Uzabe Intwari’ oya nako nari narayisohoye hagiye gukurikiraho ‘Ibanga’, ako kanya nahise nakira ubutumwa ko mukuru wanjye bamufunze, nari nziko ameze neza nta kibazo ariko nza kumenya ko hari abantu babigiyemo kugira ngo bamujyane.”

Yakomeje avuga ko uyu mukuru we umaze imyaka 2 afunzwe ataranaburanye yaje kumenya ko yazize izina Niyo Bosco yari amaze gukora hari abatarabyishimiye.

Ati “Naje no kumva n’inkuru mbi zimperekeza nyuma y’ibyo ng’ibyo ko ari ukubera izina maze kugira. Kwamamara bishobora kukubyarira ikibi cyangwa icyiza, bishingiye ku ishyari cyangwa bishingiye mu kuba n’ubundi wakoze cyane. Oya ntabwo arafungurwa hashize imyaka 2, noneho aba afunzwe ataburanye, urabibona ukabona ntabwo uzi ibyo ari byo pe ariko mba ndigusenga ni byo nshyira imbere y’Imana.”

Niyo Bosco umaze kubaka izina mu muziki, nyuma yo gusohora indirimbo ‘Bablyon’ yakomoye ku ifungwa rya mukuru we, tariki ya 14 Gashyantare 2022 ku munsi w’abakundana yasohoye indirimbo y’urukundo yise ‘La Jolie Femme’.