Print

Mbappe arashaka gutera umugongo Real Madrid akigira ahandi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 February 2022 Yasuwe: 2233

Amakuru aturuka muri Espagne aravuga ko Kylian Mbappe yiteguye guhindura icyerekezo akirengagiza Real Madrid akigira muri Liverpool ariko kandi ngo birashoboka ko ku munota wa nyuma ashobora kwemera kuguma muri PSG.

Kuri uyu wa kabiri, uyu musore w’imyaka 23 yatsinze igitego cyiza cyane ku munota wa 94,ubwo PSG yari ihanganye na Real Madrid mu mukino ubanza wa 1/16 cya UEFA champions League wakiniwe kuri Parc des Princes.

Ariko ibiganiro byari bihari mbere y’umukino byari byiganjemo ejo hazaza h’uyu mufaransa, byavugwaga ko ashobora kwerekeza ku buntu muri Real Madrid igihe amasezerano ye mu Bufaransa azarangira mu mpeshyi.

Icyakora, ikinyamakuru Catalan outlet Sport kivuga ko Mbappe yongeye gutekereza ku hazaza he nyuma yo gutsinda kiriya gitego cyaje gikenewe ku ruhande rwa PSG.

Imwe mu makipe bivugwa ko ashobora guhitamo ni Liverpool, ndetse ngo ’ikurura Mbappe cyane’ kubera imikinire yayo ndetse n’umutoza wayo Jurgen Klopp yagerageje kumvisha uyu mufaransa umushinga wa siporo afite wo gutwara ibikombe byinshi bya Champions League.

Raporo ivuga kandi ko abamuhagarariye ’bamushishikarije’ kugumana na Mauricio Pochettino mu mpera z’umwaka w’imikino aho bivugwa ko iyi kipe yo mu Bufaransa iri gutegura kumuha amafaranga menshi cyane adashobora kwanga ngo yongere amasezerano.

Amakuru avuga kandi ko Mbappe atigeze asinya amasezerano na Madrid, kandi ko uyu mukinnyi yatunguwe n’uburyo bakinnye na PSG ndetse n’urwego ikipe yerekaye.

Icyakora, mu ntangiriro z’iki cyumweru, Mbappe yashimangiye ko nta cyemezo cy’ahazaza he yari yafata.

Aganira n’ikinyamakuru kimwe cyo muri Espagne,yagize ati: ’Ntabwo ndahitamo ejo hazaza hanjye. Nkinira Paris Saint-Germain, imwe mu makipe meza kw’isi.

’Uyu mukino urahindura ejo hazaza hanjye? Oya - Ntabwo nigeze mfata umwanzuro, ntanga ibyiza byanjye byose, hanyuma turebe uko bizagenda mu mwaka w’imikino utaha ’.

Uyu rutahizamu w’Ubufaransa yatumye Real Madrid ishyira imbaraga mu kumushaka mu mpeshyi ishize, kandi biratekerezwa ko Madrid itazacogora mu kugerageza kongera kumusinyisha mu mpeshyi.