Print

Perezida Samia yagaragaye aganira na Tundu Lissu warwanyije bikomeye ubutegetsi bwa CCM [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 February 2022 Yasuwe: 1143

Amwe mu mafoto yashimishije abantu benshi ni aya Perezida wa Tanzania Madamu Samia Suluhu Hassan yicaranye i Bruxelles na Tundu Lissu, umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa CCM.

Tundu umaze imyaka myinshi mu buhungiro mu gihugu cy’Ububiligi nyuma yo kumenya ko ashobora kwicwa n’ubutegetsi bwari buyobowe na nyakwigendera Perezida Magufuli,yahuye na Madamu Perezida kuri uyu wa Gatatu I Bruxelles.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri Perezidansi, Zuhura Yunus, ngo abo bayobozi bombi baganiriye i Buruseli, bibanda ku bibazo bifitanye isano na Tanzaniya.

Iri tangazo rigira riti: “Mu biganiro byabo bombi baganiriye ku bibazo bitandukanye bigamije imibereho myiza ya Repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya.”

Guhura kwa Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan n’uyu utavuga rumwe n’ubutegetsi,Tundu Lissu mu Bubiligi bishobora kuzahura umubano w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi na guverinoma.

Madamu Samia n’umwe mu bitabira inama y’iminsi ibiri yo ku rwego rw’Abakuru b’ibihugu igiye kuba bwa gatandatu. Iteganyijwe guhera kuri uyu wa Kane tariki 17-18 Gashyantare 2022.

Bwana Lissu n’umwe mu banyapoliti bakomeye bazwi cyane muri Tanzania wiyamamarije kuba perezida wa Tanzania hashize imyaka itatu asimbutse igerageza ryo kumwica.

Yarashwe inshuro nyinshi n’abagabo bitwaje imbunda, bataramenyekana n’ubu, ari hafi y’urugo rwe mu murwa mukuru Dodoma.

Byasabye ko abagwa kwa muganga muri Kenya no mu Bubiligi inshuro zirenga 20 kugira ngo akire.

Uyu munyamategeko w’imyaka 54, muri 2010 yabanje kuba depite uhagarariye CHADEMA mu karere kari hafi y’aho yavukiye i Singida, ku ntera ya kilometero 320 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Dodoma.

Yahise yamamara nk’umuntu utaripfana kandi unenga bikomeye leta, aza no kuba unenga bikomeye Perezida John Magufuli nyuma yuko atowe mu mwaka wa 2015.

Mu kwezi kwa gatatu mu 2017, yarafunzwe kubera "kuvuga amagambo agamije gukomeretsa imitekerereze ijyanye n’idini, guteza kwivumbagatanya no gushaka ikibi mu migambi inyuranyije n’amategeko".

No mu kwezi kwa karindwi k’uwo mwaka nabwo yarafunzwe aregwa kwangisha rubanda ubutegetsi, nyuma yo kuvuga ko indege ya leta yari yafatiwe muri Canada kubera kutishyura umwenda wa miliyoni $38.

Ukuvuga kwe nta mbereka kwatumye akundwa n’ababa basanzwe badafite ishyaka babogamiyeho ndetse na bamwe mu bashyigikiye andi mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.