Print

Navutse ndi Muzima! Twaganiriye na Fredda ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga uri mu bahatanira Miss Rwanda 2022

Yanditwe na: NIYIGABA DC CLEMENT 17 February 2022 Yasuwe: 2929

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE NA FREDDA UFITE UBUMUGA URI MUBAHATANIRA IKAMBA RYA MISSRWANDA 2022

Fredda yaje kubona amahirwe yo kuza muri 29 batoranyijwe ngo bahagararire umujyi wa Kigali, yiyongera kuri Uwimana nawe ufite ubumuga ndetse bakomeza guhamya ko abafite ubumuga bashoboye kandi bigirira ikizere.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na Umuryango na DC TV Rwanda, yavuye imuzi uko yaje kwisanga afite ubwo bumuga ndetse anahishura ko atari ko yavutse ameze. Ati" Navutse ndi muzima, maze kugira amezi umunani naje kugira uburwayi, mu rugo bambwira ko naje gutakaza amaraso menshi, nkomeza kwitabwaho kwa muganga ndetse nza gukira ndataha"

Fredda avuga ko amaze gukira yakomeje kumera neza,amaze kugera hejuru yaje guhura n’ikibazo. Ati" naje kugira ikibazo, nk’ikintu cyakwikubita hasi sinshyumve, abo mu rugo bampamagara simbumve, biza guhita birangira mbaye gutya."

Fredda avuga ko kuba afite ubumuga kandi akaba ari guhatanira ikamba n’abandi kandi bo bazima bitamuteye ubwoba, ahubwo ko yumva ari ishema yaba kuri we ndetse no kuri bagenzi be bafite ikibazo nkicye.

Muri Miss Rwanda afite umushinga wo kuba ijwi ry’abafite ubumuga muri rusange, ndetse ko nta kabuza agomba kubiharanira kugera ageze ku ntego ze.

Fredda yifitiye ikizere ko yaba Nyampinga w’u Rwanda.
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE NA FREDDA UFITE UBUMUGA URI MUBAHATANIRA IKAMBA RYA MISSRWANDA 2022