Print

Umuhanda Kigali-Musanze wongeye kuba nyabagendwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 February 2022 Yasuwe: 303

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Kigali-Musanze wari wangijwe n’ibiza mu Karere ka Rulindo biturutse ku mvura nyinshi yaguye kuri uyu wa Kane, wongeye kuba nyabagendwa.

Mu itangazo yari yatanze mbere yasabaga abakoreshaga uyu muhanda kwitabaza ibindi byerekezo nka Kigali- Gicumbi- Base- Musanze cyangwa Muhanga-Ngororero-Mukamira hirindwa ko ubuzima bwabo bwajya mu kaga.

Amakuru ahari ni uko nyuma y’aho imvura yagabanyije ubukana n’ibikorwa byo gushaka inzira byari byatangijwe byatanze umusaruro watumye umuhanda wongera kuba nyabagendwa.

Polisi ibinyujije kuri Twitter yagize iti "Mwiriwe,#RwandaPolice irabamenyesha ko ubu umuhanda Kigali-Rulindo-Musanze ari nyabagendwa.Murakoze."