Print

Miss Rwanda 2022: Uburanga bw’abakobwa 5 bayoboye abandi mu matora yo kuri murandasi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 18 February 2022 Yasuwe: 3365

Abakobwa 70 bw’ubwiza, ubwenge n’umuco batangiye cyiciro cy’amatora mu irushanwa rya Miss Rwanda riri kuba ku nshuro ya 12 .

Urutonde rwa bakobwa 5 bayoboye iri rushanwa riri gutegurwa ku nshuro ya 12 harimo Kazeneza Marie Merci uri imbere n’amajwi 8,159 ,IRADUKUNDA Kelia ufite amajwi 7,237,MUTABAZI ISINGIZWE Sabine 6,6441,IRADUKUNDA Christian afite amajwi 5,686, ku mwanya wa gatan hari umukobwa witwa ISARO Nadia n’amanota 3,443.

1. Kazeneza Marie Merci ufite nimero 26

2. RIZINDANA Kelia ufite nimero 47

3. MUTABAZI ISINGIZWE Sabine ufite numero 38.

4. IRADUKUNDA Christian ufite numero 13

5. ISARO Nadia ufite nimero 16.

Ku munsi w’ejo tariki 17 Gashyantare hatangiye amatora yo kuri internet ndetse no kuri telefoni. Gutora birasaba kwifashisha IGIHE.COM ,aho babiri (2) bazahiga abandi mu matora bazahita babona amahirwe yo kujya muri 20 bazajya mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022.

Ku Cyumweru tariki 27 Gashyantare 2022, nibwo abakobwa 20 bazaba batoranyijwe bazatangira umwiherero. Bivuze gutora bizarangirana na tariki 26 Gashyantare saa sita z’ijoro.

Akanama Nkemurampaka kazatangaza abakobwa 18. Abakobwa babiri baziyongera kuri 18 bazatoranywa hashingiwe ku bagize amajwi menshi mu cyiciro cy’amatora yo kuri internet na SMS agiye gutangizwa.

Imibare igaragaza ko muri uyu mwaka, abakobwa 473 aribo biyandikishije muri Miss Rwanda mu ntara zitandukanye.

Gutoranya abakobwa bazahagararira Intara n’Umujyi wa Kigali byatangiye ku wa 29 Mutarama 2022 bihereye mu Ntara y’Amajyaruguru birangira ku cyumweru gishize mu mujyi wa Kigali.