Print

Samuel Eto’o yategetswe kwishyura akayabo k’indezo y’umwana yabyaye akamwihakana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 February 2022 Yasuwe: 1635

Uwahoze ari umukinnyi wa Chelsea na Barcelona, ​​Samuel Eto’o,ubu akaba ari perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Cameroon byemejwe ko ari we ubyara umukobwa w’imyaka 22 utuye I Madrid.

Uyu munyabigwi wa Kameruni w’imyaka 40, ntabwo yitabye urukiko mu murwa mukuru wa Espagne kandi ntabwo yigeze yemera ko ari we se wa Erika Do Rosario Nieves kugeza ubwo urukiko rubyemeje.

Icyakora, urukiko No 83 i Madrid rwafashe umwanzuro kuri uyu wa kane,rurangiza urubanza rwatangijwe na nyina w’umukobwa muri 2018.

Mama wa Erika, Adileusa, ngo yahuriye na Eto’o mu kabyiniro nijoro i Madrid mu 1997.

Icyo gihe,uyu mugabo wahoze ari rutahizamu wabicaga bigacika, yakiniraga Leganes,iyi kipe ikorera hafi y’umujyi.

Eto’o yatijw muri iyi kipe mu mwaka w’imikino 1997-98 avuye muri Real Madrid maze atsinda ibitego bine mu mikino 30 mbere yo gusubira i Bernabeu.

Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abanya Esipagne,EFE, bibitangaza, ngo umubano hagati ya Eto’o na Adileusa waje gukura, hanyuma uyu mugore amenya muri Gashyantare 1998 ko atwite.

Urukiko rwavuze ko Eto’o yemereye uyu mugore babyaranye ko azamufasha nkuko yafasha undi mwana usanzwe,kuko yahakanye ko atamubyaye.

Uru rukiko rwongeyeho ko ’mu gihe cyo gutwita k’uyu mugore,yagerageje kuvugana na se w’ejo hazaza (Eto’o), ariko ntiyitaba telefoni cyangwa ngo asubize Email ye.’

Eto’o yakinaga mu ikipe yo muri La Liga, Espanyol icyo gihe nyuma yo gutizwa avuye i Madrid.

Adileusa yatangije ikirego mu 2018,atanga ibimenyetso bigaragaza ko umukobwa we Erika yamubyaranye na Eto’o.

Bavuga ko Eto’o atigeze avugana n’urukiko mu gihe cy’iburanisha kandi akaba atarumvise iki cyemezo.

Urukiko rwemeje ko Eto’o agomba kwishyura indezo y’angana n’amayero 1,400 (£ 1,167) buri kwezi, kuri uyu mukobwa we uhereye igihe ikirego cyatangiriye.

Eto’o afatwa nk’umwe mu bakinnyi beza babayeho mu mupira w’amaguru muri Afurika nyuma y’ibyo yakoze muri Barcelona hagati ya 2004 na 2009.

Yatwaye ibikombe bibiri bya Champions League muri FC Barcelona,mbere yo gutwara ikindi mu ikipe ya Inter Milan.

Yakinnye mu ikipe yo mu Burusiya Anzhi Makhachkala, Chelsea na Everton mu Bwongereza mbere yo gukina muri Sampdoria, Antalyaspor na Konyaspor hanyuma arangiriza umwuga we muri Qatar SC muri 2019.

Eto’o yatwaye kandi ibikombe bibiri bya Afurika ndetse n’umudari wa zahabu mu mikino Olempike hamwe n’igihugu cye.