Print

Dj Dizzo usigaje igihe gito ngo yitabe Imana bwa mbere avuze kuburwayi bwe

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 18 February 2022 Yasuwe: 3961

Dj Dizzo n’umusore w’imyaka 23 avuka mu muryango w’abana 6 , yaravukiye mu Rwanda -Nyarugenge- Nyakabanda ,kuri ubu atuye mu Bwongereza arinaho yakuriye kuva mu bwana bwe.

Dizzo yongeye kuvuga ku hantu arwariye yavuze ko aba ari wenyine bitewe n’igihe turimo cya Covid19 ndetse n’ahantu arwariye haba hari abarwayi batazakira.

Dizzo yavuze ko yafashwe ari murugo afatwa aruka amaraso anaca mu mazuru yavuze ko yigeze kurwara Cansel mu 2018 ariko akaza gukira muri 2019 gusa akimara gufatwa yasubiye kwa muganga baza gusanga cansel ye yaragarutse ifata ahantu habi mu Rutirigongo ndetse nahandi kuburyo ntakindi abaganga barenzaho bitewe nuko yagaragaye yaratinze .

Yakomeje avuga ko mubintu bimutera imbaraga zo gukomera ari umuryango we kuko bakunda gusenga kuko yizerera mu masengesho ko hari nigihe Imana yakora ibitangaza agakira cyane ko yagiye yumva ubuhamya bwabantu benshi bagiye bakira kubera isengesho mu gihe abaganga bo bababwiraga ko birangiye.

Yavuze ko nubwo ahantu ari bitamworohera gucuranga nkuko abyifuza bitewe nuko aba yegeranye n’abandi barwayi ariko gake abikora arabikora kandi yishimira kubona indirimbo nyarwanda zirimo gucurangwa cyane hariya mu bwongereza anavuga ko kandi kuba indirimbo zakundwa bidasaba ko ziba ziri mu ririmi rwicyongereza anashishikariza abahanzi kuririmba mu rurimi rwabo gusa bakagerageza gukora muburyo bwatuma abantu bishimira ibihangano byabo.

Abaganga bamubwiye ko asigaje amezi 12 yo kubaho gusa we yizera ko ayo mezi ashobora kuyarenza kubera Imana.

Dj Dizzo uri mu rukundo n’umubyinnyi kazi Da-Black yishimira umuryango we kubwo kumukomeza mu mbaraga z’amasengesho