Print

Umuhungu wa Zari wavuzweho gukunda n’abo bahuje igitsina ,yanyomoje abamwibasiye yerekana umukunzi we[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 18 February 2022 Yasuwe: 5946

Uyu muhungu wa Kabiri Zarinah Hassan yabyaranye n’umugabo wari umuherwe mu gihugu cya Uganda Ivan Ssemwanga , witwa Raphael Ssemwanga Junior yerakanye umukunzi we bwa mbere anyomoza amakuru yari yamuvuzweho avuga ko aryamana n’abo bahuje igitsina .

Raphael Ssemwanga Junior abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yasangije abamukurikira amafoto y’umukobwa bari murukundo witwa Leila Sono maze umubyeyi we Zari ahita abiha umugisha agira ati” “Imana ibahe umugisha.”

Muri Kanama 2021 nibwo uyu muhungu yagiye live kuri Instagram yivugira ko akundana n’abo bahuje ibitsina.

Byakuruye impaka maze Zari atangaza ko umuhungu we atari umutinganyi ndetse ko afite umukunzi, ibyo yatangaje byari uguca intege abagore bakuze birirwa bamureshya bamwohereraza amafoto yabo bambaye ubusa.

Gusa icyo gihe yanongeyeho ko aramutse abaye ari n’umutinganyi yabimufashamo nk’umubyeyi kuko ari bwo buzima yaba yarahisemo.

Raphael ni umwana wa kabiri wa Zari, mu bana batatu yabyaranye n’umukire witabye Imana w’umugande babyaranye abana batatu, ubu Zari afite abana batanu harimo babiri yabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz wo mugihugu cya Tanzania, Zari aba muri Afurika y’epfo ari naho abana n’aba bana bose.