Print

Umunyamategeko ukekwaho kwaka Ruswa ya Miliyoni 3 Frw akabeshya ko yayatswe n’Umucamanza Urukiko rwamukatiye

Yanditwe na: SHEMA EMMANUEL 18 February 2022 Yasuwe: 746

Nyirabageni usanzwe ari umunyamategeko wunganira abandi mu nkiko, akurikiranyweho kwaka miliyoni 3 Frw umukiliya we uba mu mahanga amubwira ko ari ruswa yo kuzaha Umucamanza kugira ngo azihutishe urubanza rwe rumaze imyaka ine.

Uyu munyamategeko ubwo yaburanaga ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ku wa 15 Gashyantare 2022, yaburanye yunganiwe n’abanyamategeko babiri barimo Me Gasore Gakunzi Valery na Me Bayingana Janvier.

Yari yasabye ko yarekurwa by’agateganyo kuko ari umuntu uzwi utatoroka ubutabera.

Umucamanza w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro yategetse ko Me Nyirabageni Brigitte afungwa iminsi 30 muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere kubera uburemere bw’icyaha acyekwaho.

Yavuze ko icyemezo cy’urukiko gishobora kujuririrwa n’uruhande urwo ari rwo rwose rutacyishimira bigakorwa bitarenze iminsi itanu.

Me Bayingana Janvier umwunganira kuva yatabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bagiye guhita bajuririra icyemezo cy’umucamanza kuko yirengagije ibimenyetso byose batanze ubwo baburanaga.

Me Bayingana yavuze ko atumva impamvu umucamanza yatesheje agaciro ingwate za miliyoni 3 Frw zatanzwe na we zishingiraga umunyamategeko mugenzi we kuko itegeko riteganya ko umuntu runaka ufite umwirondoro uzwi ashobora gutanga ingwate ukarekurwa by’agateganyo.

Me Nyirabageni Brigitte, ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Intandaro y’ifungwa rye yaturutse ku kirego cy’Umunyarwanda utuye mu Bwongereza witwa Hakuzumwami Elisha. Uyu yari afite urubanza mu Rwanda yunganirwa mu mategeko na Me Nyirabageni Brigitte, rwari rumaze imyaka ine ruburanishwa ariko rutarafatwaho icyemezo cya nyuma n’umucamanza kubera ibibazo byagiye bihagarika imirimo y’inkiko birimo icyorezo cya Covid-19.

Si urubanza rwa Elisha Hakuzumwami gusa rwatinze mu nkiko icyo gihe imanza nyinshi zagiye zihindurirwa amatariki kubera icyo kibazo.

Ubushinjacyaha buvuga ko Hakuzumwami Elisha yavuze ko Me Nyirabageni Brigitte yamubwiye urubanza rwe rutazarangira nadatanga ruswa mu bacamanza kugira ngo abashe kubona itariki ya hafi yo kuburana.

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko Me Nyirabageni Brigitte yamubwiye ko yamaze kuvugana n’Umucamanza Mukeshimana Albertine ufite urubanza rwe akaba yaramuciye miliyoni 3 Frw kugira ngo amurangirize urubanza.

Hakumwami Elisha yahise amuha miliyoni 1 Frw ngo abe ayihaye uwo mucamanza kugira ngo ahabwe itariki yo kuburana.

Me Nyirabageni amaze kubona iyo miliyoni, yamubwiye ko umucamanza yayanze ko ashaka miliyoni 3 Frw zuzuye kugira ngo amuhe itariki yo kuburana.

Nyuma yo kubona ko amafaranga yatanze apfuye ubusa, Hakuzumwami Elisha yigiriye inama atanga ikirego muri RIB, nayo irakigenzura isanga gifite ishingiro ndetse Me Nyirabageni Brigitte ahita atabwa muri yombi.

Uyu munyamategeko yatawe muri yombi ku wa 26 Mutarama 2022 akurikiranwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Iki cyaha gihanwa n’ingingo ya 174 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Mu rubanza rwabaye ku wa 15 Gashyantare 2022, Me Nyirabageni Brigitte yaburanye ahakana iki cyaha.

Yavuze ko byose bijya kuba byaturutse ku kuba Hakuzumwami Elisha yari amaze imyaka irenga ibiri atamwishyura nk’umunyamategeko we nk’uko byari bikubiye mu masezerano bagiranye ajya kumwunganira mu manza aburana mu Rwanda.

Kubera ibi ngo yigiriye inama yo kubeshya umukiliya we kugira ngo abone amafaranga yari amubereyemo asaga miliyoni 3 Frw amubwira ko umucamanza yamusabye izo miliyoni kugira ngo amuburanishe.

Me Nyirabageni Brigitte yemereye urukiko ko yabeshye umukiliya we ko yasabwe ruswa n’umucamanza kugira ngo abone ubutabera avuga ko bitari bikenewe.

Yasabye imbabazi kuko yabeshyeye umuntu ku giti cye anahesha isura mbi urwego rw’ubutabera.

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwategetseko Nyirabageni afungwa iminsi 30

IGIHE