Print

U Burundi bwashyikirije u Rwanda inka ziherutse kwibwa Nyaruguru

Yanditwe na: SHEMA EMMANUEL 18 February 2022 Yasuwe: 933

Igikorwa cyo kuzishyikiriza u Rwanda cyabereye ku mupaka uhuza ibihugu byombi mu Mudugudu wa Kabavomo mu Kagari ka Nteko, kuri uyu wa Kane ushize tariki ya 17 Gashyantare 2022.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busanze, Fidèle Ndamuramya, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru, ko izo nka zibwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 16 Gashyantare 2022 zambutswa mu Burundi.

Nyuma yo kwibwa zafatiwe muri Komini Kabarore mu Ntara ya Kayanza mu Burundi.

Ati “Ni Abanyarwanda bazibye barazambutsa hakurya bashaka kujya kuzigurishayo. Bazidushyikirije ejo saa yine z’amanywa.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’iz’umutekano ku mpande zombi.

Ndamuramya yavuze ko kigaragaza ubufatanye mu gukumira ibyaha kandi atari ubwa mbere bibaye.

Yavuze ko umwaka ushize hari inka yari yibwe nanone u Burundi bwashyikirije u Rwanda ndetse u Rwanda na rwo rubushyikiriza imashini ebyiri zizamura amazi zari zibweyo.

Yasabye abaturage kwirinda ibyaha bitandukanye birimo n’ubujura kuko inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zitazabihanganira.

Uko igikorwa cyagenze amafoto: