Print

Umugabo yakubiswe ahambiriye ku giti azira gusaba umugore w’umuyobozi ngo basohokane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 February 2022 Yasuwe: 4193

Umugabo wubatse yahambiriwe arakubitwa azira kuba yarasabye umugore w’umunyapolitiki ko basohokana akoresheje Facebook.

Umugabo wubatse witwa Andrew Lee Oscar, ngo yakubiswe azira kuba yarasabye umugore w’umunyapolitiki wo muri leta ya Delta muri Nigeria,ko bakundana ku rubuga rwa Facebook.

Uwitwa Victor Kelechi abinyujije kuri Facebook,yavuze ko uyu mugabo wubatse yashatse gusohokana umugore bivugwa ko ari uwa Hon. Precious Ajaino,usanzwe ari Umunyapolitiki.

Yavuze kandi ko uyu mugore yeretse umugabo we ibiganiro yagiranye n’uyu washakaga kumwinjirira kandi bombi bateganya guhangana nawe.

Ashyira hanze amafoto, Victor yanditse,ati: “Amafoto ari hano ni aya Andrew Oscar Lee. Ikigaragara ni uko Oscar yaganiriye kuri Facebook n’umugore wa Hon. Precious Ajaino, Umuyobozi mukuru w’abakozi ba Leta muriDelta.

Oscar yasabye uyu mugore wubatse ko basohokana abinyujije kuri Facebook hanyuma uyu mugore abyereka umugabo we maze bombi bategura gahunda yo gufata Oscar.

Oscar yatezwe igico, arakubitwa kandi yamburwa ubumuntu n’agatsiko kahawe akazi na Hon. Ajaino n’umugore we, mbere yo gushyikirizwa polisi. ”