Print

Inzu y’umunyezamu wa Arsenal yagwiriwe n’igiti cyahiritswe n’inkubi y’umuyaga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 February 2022 Yasuwe: 2102

Umunyezamu wa Arsenal wa kabiri, Bernd Leno, yabonye inzu ye igwirirwa n’igiti cyarimbutse mu kajagari katewe na serwakira yiswe Eunice.

Ku munsi w’ejo Ubwongereza bwibasiwe n’ikirere kibi, amazu asaga miliyoni asigara adafite amashanyarazi bitewe n’iyi nkubi y’umuyaga.

Leno ufite imyaka 29,abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yeretse abafana be ibyangiritse mu busitani bwe bitewe n’iyi nkubi y’umuyaga ya Eunice.

Uyu mudage yashyize hanze ifoto yigiti cyaguye iruhande rw’inzu ye mu gikari yandikaho ngo "bimeze neza".

Yashyize hanze ikindi giti cyaguye iruhande rw’inzu ye, yandikaho ati: "hafi".

Leno ashobora kwishimira amahirwe yagize cyane ko muri iyi minsi kuba yahuye n’ibihe bitesha umutwe byo kubura umwanya wo gukinra muri The Gunners.

Nyuma yo gutangira imikino itatu ya mbere ya Premier League, Umudage yasimbuwe na Aaron Ramsdale.

Kuva icyo gihe byabaye ngombwa ko akoreshwa mu bindi bikombe, ndetse aheruka kugaragara mu mukino Arsenal yatsinzwe na Nottingham Forest mu gikombe cya FA.