Print

Yishe mukeba we amuziza kumutwara umugabo bari gutera akabariro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 February 2022 Yasuwe: 5239

Umugore w’imyaka 25, Rebecca Nicodemus, yagejejwe imbere y’urukiko rwa Akure Magistrates muri leta ya Ondo, azira kwica mukeba we, Precious Nikodemu kubera kumutwara umugabo basangiye bari gutera akabariro.

Ushinjwa yari atuyemu nkambi ya Idogun muri Ode-Irele mu gace ka Irele, bivugwa ko yateye icyuma umugore wa mbere w’umugabo we kubera ishyari yamugiriye ry’uko yakunzwe cyane kumurusha.

Bivugwa ko Rebecca yashwanye na nyakwigendera ubwo yavaga mu cyumba cy’umugabo we bavuye gutera akabariro akamutera icyuma avuga ko uyu mugabo asigaye amuha imbaraga ze zose kandi akamwitaho kumurusha.

Nyakwigendera yahise ajyanwa mu bitaro ariko nyuma abaganga bemeza ko yapfuye mu gihe umubiri we washyizwe muri morgue.

Umushinjacyaha wa Polisi, Obadasa Ajiboye, yabwiye urukiko ko uregwa usanzwe ari umuhinzi, yishe nyakwigendera amuteye icyuma mu mugongo ibumoso bikamuviramo gupfa.

Ushinjwa yemeye icyaha ariko asobanura ko atigeze ashaka kwica nyakwigendera.

Ati“Nashakanye n’umugabo wanjye Paul Nicodemus. Naje muri Leta ya Ondo muri Mutarama 2022 kandi twabaga mu nzu imwe, ndi umuhinzi kandi twagiye tubana neza hamwe na nyakwigendera.

Kuri uwo munsi uteye ubwoba, umugabo wanjye yari kumwe nanjye mu cyumba ariko byabaye ngombwa ko ansiga yitwaje ko tutari dufite umudendezo wo gukomeza urukundo rwacu.

Yavuze ko yarakaye ubwo yamenyaga ko umugabo we yasubiye mu cyumba ari kumwe n’umugore wa mbere mu gihe yari ategereje ko aza bagakomeza gutera akabariro

Ati: “Numvise bavuga amagambo ansebya. Nategerereje rero mu cyumba cy’uruganiriro kugira ngo basohoke mu cyumba.Ngize icyo mubaza yahise amfata mu ijosi. Noneho, nakuye icyuma kumeza ndamutera inyuma.

Yajyanywe mu bitaro n’abaturanyi ariko umuganga wari ku kazi yemeje ko yapfuye. Ntabwo nari mfite umugambi wo kumwica byatewe nuko nari narakaye cyane ”.

Umucamanza yavuze ko uru rubanza ruzasomwa kuwa 22 z’uku kwezi uyu mugore akamenya ibihano.