Print

Umubyinnyi Sherrie Silver ukomoka mu Rwanda yubakiwe ikibumbano I London

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 February 2022 Yasuwe: 2551

Umunyarwandakazi uba mu Bwongereza, akaba icyamamare mu kubyina, Sherrie Silver yubakiwe ikibumbano i London. Iki kibumbano giteze amaboko nk’uko mu mbyino za Kinyarwanda bikorwa.

Sherrie Silver ni umukobwa w’imyaka 28, wabaye icyamamare bitewe n’impano ye yo kubyina.Sherrie Silver yavukiye mu Karere ka Huye.

Se yitabye Imana ataravuka, we na nyina bagiye kuba mu Bwongereza akiri umwana. Ubu ari mu bantu bakomoka mu rwa Gasabo bubatse izina ku rwego mpuzamahanga.

Amaze kugaragara mu ndirimbo zitandukanye z’abahanzi bakomeye ku Isi ariko iyamumenyekanishije ni “This Is America” ya Childish Gambino yanamuhesheje igihembo cya MTV Music Video Award.

Mu birori byabereye mu Bwongereza mu mujyi wa London, mu ijoro ryo ku wa 03 Kamena 2018, nibwo Sherrie Silver yahawe iki gihembo atsinze Ghana Boys, Nqobile wabyiniye Drake, Rihana, n’abandi bakomeye na CEO Dancers Abanyafurika y’Epfokazi banakorana na Nqobile.

Sherrie Silver afite umuryango yise Children Of Destiny ufasha abana bakomoka mu miryango ikennye mu Rwanda.

Mu minsi ishize,yatangaje ko yaguze inzu [aprtement] ibarirwa muri za miliyari z’amafaranga y’u Rwanda mu mujyi wa London.

Iki kibumbano kiri mu munani byahanzwe na Adidas i London igamije gushyigikira abagore b’icyitegererezo ku rubyiruko aho mu bandi harimo umukinnyi ukomeye wa Arsenal y’abagore Vivianne Miedema.

Abagore bakorewe ibibumbano:

Vivianne Miedema (Arsenal footballer)
Eniola Aluko (footballer and commentator)
Francesca Brown (footballer and CEO of Goals4Girls)
Ellie Goldstein (dancer and model)
Emily Scarratt (rugby player)
Tanya Compas (youth worker and LGBTQ+ activist)
Asma Elbadawi (basketballer, poet and activist)
Sherrie Silver (dancer, choreographer, and U.N. advocate)