Print

Abafana ba Ish Kevin bakoze ibidasanzwe mu gitaramo cyatumiwemo umunya Nigeria Ruger

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 February 2022 Yasuwe: 928

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu abakunzi b’umuziki bari baturutse mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali berekeje ku i Rebero kuri Canal Olympia bagiye mu gitaramo cy’abahanzi nyarwanda cyari cyitabiriwe n’umuhanzi wo muri Nigeria Ruger.

Ubwo kizigenza mu njyana ya Trapish yageraga ku rubyiniro,ibintu byahindutse ndetse bamwe mu bafana be bateza akavuyo karenze.

Ish Kevin wafatwaga nk’umuhanzi mukuru mu banyarwanda yahawe umwanya ngo aririmbe ariko bitunguranye ageze ku ndirimbo ya kabiri yasabwe kuva ku rubyiniro ngo ahe umwanya AV nawe wo muri Nigeria.

Ibu ntibyashimishije Ish Kevin ubwe kuko yahise ajya ahari DJ wa AV amubuza gucuranga. Abandi bahanzi b’inshuti za Ish Kevin nka Kenny K Shot, Logan Joe n’abandi bahise binjira ku rubyiniro baririmba mu kavuyo.

MC Lion Imanzi yagerageje kubakura ku rubyiniro ariko abasore bamubera ibamba.

Nkuko amakuru dukesha Hose.rw abitangaza,abafana nabo barakaye batangira gutera ibikombe banyweragamo inzoga ku rubyiniro. Lion Imanzi yabasabye gutuza ahubwo barushaho kumumishaho inzoga.

Yababwiye ati “muri kwirushya, ntaho njya n’amabuye barayanteye.”

MC yavuze ko impamvu bakuyeho Ish Kevin igitaraganya ari uko polisi yategetse ko igitaramo gifungwa bitarenze saa ine, gusa iyo mpamvu abafana ntibayikozwaga.

Icyakora byarangiye uyu muhanzi ukunzwe mu Rwanda ahaye umwanya uyu munya Nigeria wanaje kumwubaha bazana ku rubyiniro mu rwego rwo kwiyunga n’aba bafana bari bariye karungu.

Iki ni nk’aho ari cyo gitaramo kibaye ku nshuro ya mbere nyuma yo kongera gukomererwa muri uyu mwaka wa 2022.

Nyuma yo gucururuka AV yageze ku rubyiniro ariko arindiwe umutekano ku buryo bukomeye kuko bari bafite ubwoba ko abafana ba Ish Kevin bamugirira nabi.

AV yaririmbye indirimbo ebyiri gusa, ajya gusoza yagarukanye na Ish Kevin ku rubyiniro mu rwego rwo kwerekana ko nta nzigo bafitanye.

Umufana yagushije Ruger

Ruger wari umuhanzi w’Imena yinjiye ku rubyiniro yambaye umupira w’ijezi wakozwe na House Of Tayo. Wari wanditseho Rwanda imbere na Ruger mu mugongo. Yari afite kandi ibendera ry’u Rwanda mu ntoki.

Ruger wagendaga akora mu ntoki z’abafana umwe wari uri kure ye gato yamukuruye aratembagara abashinzwe umutekano we bahita bamwegura vuba.

Ruger yashimishije abakunzi be mu ndirimbo ze nka Bounce ariko bigeze kuri Dior biba ibindi.