Print

Kiyovu Sports yongeye kwisubiza umwanya wa mbere by’agateganyo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 February 2022 Yasuwe: 1979

Ikipe ya Kiyovu Sports yafashe umwanya wa mbere w’agateganyo wa shampiyona,nyuma yo gutsinda Police Fc igitego 1-0,mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona y’u Rwanda

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, watangiye ukererewe Saa kumi kubera imvura yarimo kugwa.

Umutoza Haringingo Francis wa Kiyovu Sports yagowe n’igice cya mbere ariko mu gice cya kabiri yakoze impinduka azana abasore 2 basatira izamu, Mugenzi na Muhozi, bamufasha kwigaranzura Police Fc aho yaje no kubona igitego cyatsinzwe na Eric Ngendahimana ku munota wa 90′.

Kiyovu Sports nyuma yo gutsinda uyu mukino yahise ifata umwanya wa mbere muri shampiyona by’agateganyo,mbere y’uko ikipe ya APR Fc izakina na Etincelles ku munsi w’ejo.

Mu yindi mikino yabaye,MUKURA VS yatsinze igitego 1-0 Marines FC yuzuza umukino wa 6 itsinda yikurikiranya.Irabura umukino umwe ikuzuza agahigo k’imikino 7 ikurikiranye batsinda, bashyizeho 2015.

Indi mikino yabaye;

Rutsiro Fc 2-1 Gasogi United

Mukura 1-0 Marines

Gicumbi 1-1 Espoir Fc

Ejo hashize As Kigali yari yatsinze Gorilla Fc ibitego bibiri ku busa.

Urutonde:

1. KIYOVU Sports 38 Pts
2. APR FC 37 Pts (-1)
3. MUKURA 32 Pts
4. AS Kigali 30 Pts
5. Rayon Sports 29 Pts (-1)