Print

Uwari Minisitiri mu Burundi yaciwe Miliyoni ebyiri z’amayero kubera gukoresha ubucakara umukozi we

Yanditwe na: SHEMA EMMANUEL 21 February 2022 Yasuwe: 569

Muri Werurwe 2021 uru rukiko rwatakiye Mpozagara n’umugore we imyaka ibiri y’igifungo gisubitse.

Mpozagara yabaye Minisitiri w’Ubutabera mu Burundi anakora mu Ishami rya Loni ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO).

Uyu muryango urashinjwa ko umukozi wabo witwa Methode Sindayigaya bamumaranye imyaka 10 bamukoresha mu buryo bw’ubucakara, aho batuye mu Bufaransa.

Amakuru avuga ko mu 2008 aribwo Sindayiga yavuye mu Mujyi wa Bujumbura agiye mu Bufaransa aho yari yemerewe akazi ko kwita ku mwana w’uyu muryango wari ifite ibibazo by’ubumuga.

Methode yabwiye abacamanza ko Gabriel Mpozagara n’umugore we bamwishyuriye urwandiko rw’inzira ndetse n’itike y’indege kugira ngo agere mu Bufaransa.

Akigera muri iki gihugu, urwandiko rwe rw’inzira bararumwambuye amara imyaka 10 yose muri uru rugo akoreshwa mu buryo bw’ubucakara kandi adahembwa.

Si uyu gusa kuko mu 2017 nabwo uyu muryango wagiye imbere y’ubutabera ushinjwa gukora ibi byaha ku bana babiri bari bavuye mu Burundi.

Gabriel Mpozagara wabaye Minisitiri w’Ubutabera mu Burundi n’umugore we baciye Miliyoni ebyiri z’amayero n’urukiko muri rwo mu Bufaransa