Print

Gen Muhoozi yihanangirije RNC ya Kayumba n’ibikorwa byayo by’ubushotoranyi ku Rwanda

Yanditwe na: SHEMA EMMANUEL 21 February 2022 Yasuwe: 1643

Ibi Gen Kainerugaba yabitangaje yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, maze avuga ko n’ubwo atazi ikibazo Kayumba Nyamwasa na RNC ye bafitanye na RPF/RDF ariko ibyo kwitwikira ibyo bikorwa, bagakoresha Uganda nk’inzira yo gutegura imigambi yabo itazabyihanganira

Yagize ati”Gen Kayumba na RNC , nubwo ntazi ibibazo mufitanye na RPF/RDF gusa ndabihaniza ntimuzigere mwibeshya gukoresha igihugu cyanjye nk’ubutaka bwo guteguriraho ayo mabi

Gen Kainerugaba yavuze ko nubwo adashihikajwe na Politiki cyane ariko azi neza ko ibikorwa RNC yakoreye muri Uganda byayinjije mu ntambara itoroshye n’u Rwanda.

Yagize:”Ntabwo ibi bihuye na Politiki, ntabwo nshishikajwe na Politiki! Ibikorwa bigayitse RNC yakoreye hano nibyo byatujyanye mu ntambara y’ubujiji n’u Rwanda. Abo bose babigaragayemo bagiye kujya hanze

General Kayumba and RNC, I don't know what problems you had in Rwanda with the mainstream RPF/RDF? But I warn you not to dare use my country for your adventures! pic.twitter.com/qgYkkvvDg5

— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) February 19, 2022

Ubu butumwa bwa Gen Muhoozi Kainerugaba bwongeye hushimangira ko koko RNC yahoze ikorera muri Uganda mu buryo buzwi, Gusa nanone abakurikiranira hafi umubano w’ibihugu byombi bavuze ko noneho kuba Uganda isa n’iri kwemera ibyo u Rwanda ruyishinja ari inzira nziza yo kubikosora mu rwego rwo kuzahura umubano w’ibihugu byombi.