Print

Umusifuzi Dushimirimana yavuze imico yihariye yakundiye umukunzi we aherutse kwambika impeta [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 February 2022 Yasuwe: 704

Ku wa Gatandatu tariki ya 19 Gashyantare 2022 mu muhango wabereye ku Gisozi, nibwo Eric Dushimirimana usanzwe ari umusifuzi wo hagati mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda yafashe umwanzuro asaba Uwase Marie Louise ko yazamubera umugore.

Uyu musifuzi yavuze ko impamvu yafashe umwanzuro wo kwambika impeta ya fiançailles Uwase Marie Louise ari uko yasanze atandukanye n’abandi mu mico no mu myitwarire.

Marie Louise na we akaba yarahise abyemera maze azamura ikiganza Eric amwambika impeta y’urukundo nk’isezerano ry’uko ari we bazabana.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru, Eric yavuze ko yishimiye kuba Louise yamwemereye kuzamubera umugore, ngo ni umukobwa yakundiye ko afite uburere kandi akaba yitonda.

Ati “Kuba yanyemereye kuzambera umugore byanshimishije cyane rwose, ntako bisa. Icyo namukundiye cyatumye mutoranya mu bandi, afite uburere kandi aritonda cyane. Yaranyuze.”

Amwambitse impeta ya fiançailles y’imyaka 5 bakundana, bikaba biteganyijwe ko ubukwe bwabo buzaba muri Kamena uyu mwaka.