Print

Ukraine: Joe Biden yemeye kuba yakorana inama na Putin ku kibazo cya Ukraine

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 February 2022 Yasuwe: 499

Perezida Joe Biden wa Amerika yameye "muri rusange" kugirana inama na Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya bakaganira ku kibazo cya Ukraine.

Ibyo biganiro byasabwe n’Ubufaransa ntabwo bizaba igihe Uburusiya bwatera umuturanyi wabwo, nk’uko White House ibitangaza.

Iyo nama ishobora kuzana igisubizo cya diplomasi kuri iki kibazo gikomeye cyane cy’umutekano Iburayi mu myaka za mirongo ishize.

Abategetsi ba Amerika bavuga ko ubutasi bwabo bubereka ko Uburusiya bwamaze kwitegura gutangiza ibitero, ibyo Moscow ihakana.

Gusaba iriya nama byatangajwe na perezida Emmanuel Macron nyuma yo guhamagara inshuro ebyiri Perezida Putin bakavugana igihe cy’amasaha hafi atatu.

Ku nshuro ya kabiri bavuganye mu masaha ya kare cyane kuwa mbere ku isaha ya Moscow, bikurikirwa no kuvugana iminota 15 hagati ya Macron na Biden.

Ibiro bya Macron bivuga ko ibirambuye kuri iyo nama bizaganirwaho mu nama hagati ya Antony Blinken na Sergei Lavrov izaba kuwa kane, abo bombi bashinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika n’Uburusiya.

Mu itangazo ryemeza ubusabe bw’iyo nama, ibiro bya perezida wa Amerika byavuze ko Uburusiya biboneka ko "bukomeje imyiteguro y’ibitero binini kuri Ukraine vuba cyane" kandi ko Amerika yiteguye kuzana "ingaruka zikomeye kandi zihuse" igihe ibyo bibaye.

Ubutegetsi bwa Biden buvuga ko Uburusiya bwazungurukije Ukraine ingabo zigera ku 190,000, harimo n’inyeshyamba ziri i Donestsk na Luhansk mu burasirazuba bwa Ukraine.

BBC