Print

Abaturage 6 barohamye mu kiyaga cya Ruhondo

Yanditwe na: SHEMA EMMANUEL 21 February 2022 Yasuwe: 601

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu taliki ya 19 Gahyantare, mu karere ka Musanze, hari abaturage 6 barohamye mu kiyaga cya Ruhondo, ubwo bambukiraga mu bwato bukoreshwa n’ingashyi batambaye n’imyambaro yabugenewe.

Bikorimana Tharcise w’imyaka 45 umwe mu barokotse iyi mpanuka, avuga ko bari bavuye kurema isoko rya Nyanga riri mu karere ka Burera batashye mu Murenge wa Gashaki mu karere ka Musanze.

Muri ubu bwato harimo abagore 2, umugabo umwe n’abana bato 3 barimo uw’imyaka 12, uwa 11 n’ufite imyaka 4.

Kugeza ubu bane muri bo bashoboye kurohorwa ari bazima, abandi 2 ntibaraboneka.

Abaturage bo mu Murenge wa Gashaki bavuga ko iyi mpanuka ibasigiye isomo ryo gukoresha neza inzira y’amazi y’iki kiyaga cya Ruhondo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashaki, Munyentwari Damascene yasabye abaturage kwirinda kwishora mu mazi mu buryo butemewe n’amategeko.

Kugeza ubwo iyi nkuru yatunganywagwa, ntago turamenya andi makuru niba abari bataraboneka babonetse kuko tugishakisha amakuru mashya kuri iyi mpanuka, gusa ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi kugeza kuri iki cyumweru gishize ryari ricyirimo gushakisha abagore babiri bataraboneka.

Inzego zishinzwe Umutekano wo mazi nizo zashakishaga abagore babiri Batari bakabonetse