Print

Ambasaderi wa Kenya muri Nigeria yitabye Imana

Yanditwe na: SHEMA EMMANUEL 21 February 2022 Yasuwe: 396

Itangazo ry’iyi Minisiteri rivuga Machage yaguye igihumire mu nyubako ye i Abuja ku wa Gatandatu hanyuma akihutanwa kwa muganga bikaza gutangazwa ko yapfuye nyuma y’akanya gato.

Saa 12:30 nibwo uyu mugabo yashizemo umwuka. Mu 2018 nibwo yagizwe Ambasaderi wa Kenya muri Nigeria, aho yarebereraga inyungu zayo mu bindi bihugu 12 birimo ibyo muri Afurika yo hagati no mu Burengerazuba bwayo.

Ambasaderi Wilfred Machage yapfuye urupfu rutunguranye

Dr Machage, mbere yo kugirwa Ambasaderi akaba yari Senateri watowe mu ntara ya Migori, yinjiye muri Politiki muri 2002 ubwo yatsindiraga umwanya w’ubudepite icyo gihe kugirango ahagarire Kuria.

Yagumanye umwanya we kugeza muri 2007, mbere yo kwiyamamariza umwanya wa Sena hashingiwe ku itegeko nshinga rishya ryashyizweho intara mu 2013. mu 2017 kandi, yatakaje umwanya nyuma aza kuva muri Politike mbere y’uko atangira imirimo ye Mishya ku mwanya wa Ambasadei mu 2018.