Print

Soleil wamenyekanye muri Bamenya yahishuye uko Karate yamufashije kwivuna ibisambo byari byamuteze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 February 2022 Yasuwe: 2216

Umunyandakazi Uwase Delphine wamenyekanye muri Cinema nka Soleil muri filimi y’uruhererekane ya Bamenya,yavuze ko hari igihe yatezwe n’ibisambo ari nijoro,arabyivuna binyuze mu masomo ya Karate yize.

Uwase Delphine wabwiye Radio Rwanda ko atakigaragara muri Cinema kubera ko yagize imirimo myinshi n’amasomo bigatuma abura umwanya,yavuze ko gukina Karate bimufitiye akamaro kanini kuko byanamufashije kwivuna ibisambo byamuteze ari nijoro bishaka kumwambura.

Yagize ati "Uyu mukino [karate] ikintu cya mbere wamfashije harimo kurwanaho [self defense],kugira ikinyabupfura,kwitinyuka no kugira ingangagaciro."

Umunyamakuru amubajije uko wamufashije kwirwanaho,yagize ati "Nibyo nigeze nitabara.Abajura bamfatiye hanze y’igipangu nijoro nka saa sita z’ijoro mvuye ku kazi.Naritabaye."

Uyu mukobwa utarashaka yavuze ko Karate yayitangiye muri 2007 ari mu mwaka wa 2 w’amashuri yisumbuye aho yagiye muri club yigishaga ku Kicukiro arazamuka none ubu afite umukandara w’umukara na Dani ya mbere gusa yavuze ko ataritabira amarushanwa mpuzamahanga uretse ay’imbere mu gihugu.

Uyu mukobwa yavuze ko nubwo amaze umwaka atari muri sinema ariko atayivuyemo kuko hari niye bwite ari gutegura.

Uyu mukobwa watangiriye gukina sinema muri Bomoa,yavuze ko mu buzima busanzwe atari igishegabo nkuko bamwe babikeka ahubwo akunda gusabana n’abantu ndetse ko iyo yiyambuye umwenda wa Karate aba umukobwa usanzwe.