Print

Ibyo wamenya kuri Ineza Keissa wabaye imbata y’ibiyobyabwenge ku myaka 13 urigushaka kuba Miss Rwanda 2022

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 21 February 2022 Yasuwe: 2028

Ineza Keissa ufite nimero 11 yavukiye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro akaba ari n’aho atuye, yarangije amashuri yisumbuye aho yayarangirije Green Hills, yize Icungamutungo, Ubumenyi bw’Isi n’Indimi.

Ku myaka 17 nibwo yatangiye kumva yajya muri Miss Rwanda, abantu benshi bamubwira ko ari mwiza kandi babona akwiriye kwitabira iri rushanwa ko byamubera, byaje kuba rurangiza ubwo mukuru we na nyina nabo batangiye kubimubwira ahita afata umwanzuro.

Ikindi ngo ni uko Miss Rwanda ari urubuga rushobora gufasha umwana w’umukobwa kuba yagera kure kandi na we izo nzozi akaba azifite.
Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI TV , yavuze ko umushinga we ari uwo kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge.

Ati “Umushinga wanjye ni uwo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo mu gihugu cyane cyane mu rubyiruko.”

Impamvu yahisemo uyu mushinga ngo ni uko mu bushakashatsi yakoze yasanze aho kugira ngo ibiyobyabwenge bigabanuke ahubwo birimo kugenda byiyongera.

Ati “Impamvu numvise nakora uyu mushinga nubwo na leta hari ibyo ikora, ni uko nshingiye kubushakashatsi nakoze, n’ibyo njya mbona n’ibyo njya numva nasanze aho kugira ngo ibiyobyabwenge bigabanuke ahubwo birimo kugenda byiyongera. Nasanze impamvu zituma byiyongera harimo ikigare, kuba ibiyobyabwenge biboneka, kuba ntacyo ufite cyo gukora n’itangazamakuru.”

Ku itangazamakuru yavuze ko cyane cyane nko mu byamamare hari ukuntu rijya ribigaragaza, ubona ko ari nk’ibintu bisanzwe bigatuma hari abashaka kujya kugerageza nabo ngo bumve, cyane ko hari igihe biba bivugwa ko bakoresha ibyo biyobyabwenge.

Yakomeje kandi avuga ko impamvu yaje muri Miss Rwanda yashakaga ko ababyeyi be baterwa ishema na we kuko na we ahahise he atari heza kuko yakoresheje ibiyobyabwenge.

Ati “Indi mpamvu yatumye nza muri Miss Rwanda, nashakaga ko ababyeyi banjye baterwa ishema nanjye kuko mfite ahahise kuri ibyo biyobyabwenge. Mfite imyaka 13 natangiye kubikoresha.”

“Natangiye kugira igitekerezo cyo kuba nabikoresha bivuye ku itangazamakuru. Urumva icyo gihe ku myaka 13 uba ukiri muto, narebaga umuziki nkareba abasitari, n’ubusanzwe ngira amatsiko menshi, ngira igitekerezo nti kuki ntagerageza nkumva uko bimera.”

Muri iyi myaka 13 na 14 yaje guhura n’ikigare yasanze bo biteguye yinjira muri icyo kigare gutyo atangira gukoresha ibiyobyabwenge mu buryo bwimbitse.
Yavuze ko ibi biyobyabwenge yabikoresheje imyaka 3 yose, hari mbere y’uko ababyeyi be bavumvumbura ko abikoresha kuko yari yarahindutse cyane.

Ati “Nk’uko nabivuze byatangiye mfite imyaka 13, 14, 15 aho ngaho nibwo nabibagamo, mfite mama wanjye uzi bwenge cyane, aranzi wese, uko nitwara, icyo gihe iyo ubigiyemo urahinduka, uko witwara, uko ugaragara n’uko utekereza. Mama wanjye yarabibonye abona ko hari ibitagenda, yagiye mu cyumba cyanjye arakijagajaga, nkanjye nk’umuntu uzi ko atari byo narabihishaga, rero yaje kubigwaho.”

“Yaranyicaje tubiganiraho, arambwira ngo gute, umuntu nkawe, abantu biyubashye nkatwe, dusenga (…) noneho njye impamvu igikuba cyacitse nari umukobwa, uri umuhungu hari ukundi bigenekerezwa. Ababyeyi banjye narababaje ariko ndashaka kubashima cyane ntabwo bantereranye, ntabwo bahise bajugunya, hari abo bata ariko njye bandwanyeho, yaba ari uguhamagara abavandimwe, baramfashije kugeza mbivuyemo.”

Avuga ko yicuza kuba yaratakaje igihe cye muri ibyo biyobyabwenge no kwitesha agaciro imbere y’ababyeyi be kandi yari umwana ukunzwe cyane n’ababyeyi be.
Keissa ni umwe mu bakobwa 70 barenze ijonjora ry’ibanze bakaba bahataniye kujya mu mwiherero w’abakobwa 20 ari na bo bazatoranywamo umukobwa uzasimbura Ingabire Grace ufite ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021.

Avuga ko Mutesi Jolly ari we mukobwa w’icyitegererezo muri ba Nyampinga b’u Rwanda babayeho kuko ari umukobwa ufite ibitekerezo n’ibikorwa buri muntu wese yakwifuza kureberaho kandi wiyitaho.