Print

Itsinda rya Charly na Nina ryogeye gushyira hanze indirimbo nshya nyuma y’imyaka 2 [Video]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 21 February 2022 Yasuwe: 816

Itsinda ry’abahanzikazi bafite igikundiro mu Rwanda ndetse no hanze yarwo , Charly na Nina ryongeye gusohora indirimbo nshya bise ‘Lavender’, nyuma y’imyaka ibiri badakora indirimbo hanze indirimbo .

Iyi ndirimbo ya Charly na Nina yasohotse mu gihe bari bamaze iminsi bongeye kugaragara mu ruhame bari kumwe ndese bari banaherutse kwitabira iserukiramuco rya Amani Festival ribera i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

‘Lavender’ baririmbye, ni indabo zihumura cyane zikundwa n’abatari bake. Baba bagereranya umuhumuro wazo n’urukundo bakunda umusore.

Ubwo bari mu iserukiramuco rya Amani Festival, Charly na Nina babwiye abanyamakuru ko nta gutandukana kwigeze kuba hagati yabo ahubwo icyabaye ari ikiruhuko bari bafashe, banabizeza ibikorwa bitandukanye.

Nina yagize ati “Ntabwo twigeze dutandukana, wenda byabaye ikiruhuko nubwo hakunze kuvugwa byinshi. Twe rero ubu turi kureba imbere mutubaze ibikorwa kuko birahari kandi byinshi.”

Iyi ndirimbo nshya ya Charly na Nina yakozwe mu buryo bw’amajwi na Element mu gihe amashusho yayo yo yatunganyirijwe muri Swangz Avenue.


Comments

Miss 21 February 2022

Byiza cyane reka njyekumva uwo muzigo