Print

Kenya: Abapilote bashimwe kubera kururutsa indege mu nkubi y’umuyaga ya Eunice

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 February 2022 Yasuwe: 1388

Ku mbuga nkoranyambaga abanyakenya bashimagije abapilote babiri ba kompanyi ya leta, Kenya Airways, bururukije neza indege ebyiri zaguye Iburayi mu gihe cy’inkubi ya Eunice.

Umwe muri abo bapilote, Ruth Karauri, yururukije indege ku kibuga cy’indege cya London Heathrow, mugihe mugenzi we Clive Nyachieo yayururukije ku kibuga cya Schiphol i Amsterdam.

Uko Ruth Karauri yayururukije byafashwe amashusho n’ikigo cyariho gikora live stream (cyerekana biri kuba) uko indege zirimo kururuka muri iyo nkubi y’umuyaga n’imvura, ibi byariho birebwa na miliyoni nyinshi z’abantu.

Ruth, nyuma yafashe video ari mu kizuru cy’indege ari kumwe n’umufasha Ayoob Harunany, avuga uko bururutse;

Naho Clive Nyachieo we yururukije indege yari atwaye hashize umwanya muto indi ndege y’imizigo (cargo) igerageje kururuka ariko abayitwaye bagahitamo kubireka bakajya ahandi kubera ikirere kibi kuri Schiphol.

Abanyakenya ku mbuga nkoranyambaga muri weekend bakomeje gushimagiza cyane aba bapilote.

Patrick Njoroge, guverineri wa Banki nkuru ya Kenya yanditse kuri Twitter ati: "Inkubi ya Eunice yahungabanyije igice kinini cy’Uburayi ariko Capt Clive Nyachieo yakoze akazi gakomeye yururutsa indege ya 787 i Amsterdam. Niyishyuke!"

Naho uwitwa Manuel yanditse kuri Twitter ati: "Isaluti kuri Captain Ruth Karauri. Ari kubera urugero abo mu by’indege hano hanze ko byose bishoboka hatitawe ku gitsina. Isaluti kuri Kenya Airways gutanga abantu bashoboye kandi b’abahanga."

BBC