Print

Ihere ijisho amafoto yaranze ubukwe bw’umunyamidelikazi ufite izina rikomeye mu Rwanda [AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 21 February 2022 Yasuwe: 4110

Ni mu birori byabaye kuri iki Cyumweru tariki 20 Gashyantare 2022 muri Kigali Convention Centre.

Ibi birori byabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa ukurikirwa n’uwo gusezerana imbere y’Imana byose byabereye muri Kigali Convention Centre.

Ibi birori byari byitabiriwe n’abarimo ibyamamare nka Massamba Intore waririmbiye umugeni, Muyango Claudine; Umuratwa Kate Anitha wabaye Miss Supranational mu 2021, Trendy Shadow uzwi mu ruganda rw’imideli; Danis Christelle Igeno Uwase wamenyekanye muri ‘Katapilla’ ya Bruce Melodie n’abandi.

Uyu muhango wabaye nyuma yaho umwaka ushize Isimbi n’umugabo we bari basezeranye imbere y’amategeko.

Isimbi ni umwe mu banyamideli bakomeye. Yagiye yitabira ibitaramo byo kumurika imideli binyuranye ndetse ni n’umwe mu bakobwa bagaragaye mu ndirimbo ‘Closer’ yahuriyemo Meddy, Uncle Austin na Buravan.