Print

Gasabo: Umugabo w’imyaka 38 atewe ishema no kwigana n’abana abyaye mu mashuri abanza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 February 2022 Yasuwe: 1189

Gumyusenge Jean Pierre w’imyaka 38 y’ubukure yiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza ku ishuri ryitwa Umucyo School riri mu kagari ka Musezero mu murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo.

Gumyusenge wacuruzaga ubunyobwa n’amagi ku muhanda, avuga ko kwiyemeza kwiga akuze yabitewe n’intego yihaye y’uko mu myaka 15 iri imbere ngo azaba arangije Kaminuza agahita ashinga ishuri rye bwite.

Uyu mugabo yabwiye KT Radio ati "Mfite icyerekezo,mfite inzozi zinsaba ko mba narize.Ubundi nibyo byose nabikoraga ntekereza gusubira mu ishuri."

Uyu mugabo yavukiye mu cyahoze ari Komini Kinyamakara,ubu ni mu karere ka Nyamagabe 1984,mu muryango utishoboye ariyo mpamvu yahagaritse kwiga kubera ubukene,atararenga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza.

Muri 2002 nibwo uyu mugabo yavuye Kinyamakara aza I Kigali gushaka akazi ko mu rugo hanyuma amafaranga ibihumbi 2000 FRW yakoreye mu myaka 2 ahitamo kuyaranguza ubunyobwa n’amagi hanyuma atangira kubizunguza hirya no hino.

Uyu mugabo yagize ati "Natangiye nshuruza amagi n’ubunyobwa.Hari abantu bamwe banguriraga aho kunyishyura bakankubita nkagenda."

Uyu mugabo yaje gutera imbere hanyuma atangira kujya agemura ibicuruzwa bye mu maduka manini ndetse atangira gukorera amafaranga menshi ku buryo yakoreraga ibihumbi bisaga 25 FRW muri Banki nyuma aza kugura i Kibanza mu murenge wa Gisozi arubaka nk’abandi.Ubu afite inzu yo kubamo n’izindi ku ruhande zo gukodesha.

Gumyusenge yatangiye ishuri muri 2020 ahereye mu wa kabiri w’amashuri abanza kandi ubu ngo ahora aba uwa mbere n’amanota atari munsi ya 97%.Arashaka ko mu myaka 15 gusa azaba arangije kaminuza.

Uyu mugabo yavuze ko abanyeshuri bigana bamwisanzuraho nka mugenzi wabo,basubiranamo amasomo ndetse ko niyo akosheje abarimu aruta bamunyuzaho akanyafu.

Uyu mugabo yavuze ko kuba ari mukuru bituma abarimo be batavunika cyane kuko abafasha gutoza bagenzi be imyifatire myiza.

Umwarimu we witwa Bagwaneza w’imyaka 26,wigisha imibare, yavuze ko yatunguwe no kubona uyu mugabo umurusha imyaka 12 yose,mu ishuri aje kwigisha ariko yumvise icyamuteye kwiga akuze gutyo bituma yishimira kumwigisha.

Ati "N’umuhanga,arimo kwiga abishaka.Iyo agize ikibazo ambaza nk’abandi kandi mufata nk’abandi bana.Turi mu ishuri n’umwana nk’abandi nubwo ari mukuru kuri njyewe.Iyo batakoze umukoro wo mu rugo,ukavuga ngo urabakubita,nawe iyo umugezeho yifata neza ukamukubita."

Umuyobozi w’Ikigo Umucyo,Ngirinshuti Jean Nepo,w’imyaka 28 y’ubukure,yavuze ko nubwo Gumyusenge amurusha imyaka 10 ariko ashimishwa nuko yemera guca bugufi akifata nk’abana bigana.

Ngirinshuti avuga ko ubuyobozi bw’ikigo bwemeye guhara amafaranga y’ishuri ya Gumyusenge kugira ngo bimufashe kwiga no gutunga umuryango we ndetse ngo agura ibikoresho by’ishuri gusa.

Uyu muyobozi yavuze ko ishuri Umucyo ryifuza gufasha n’abandi bameze nka Gumyusenge cyangwa Bushombe wo mu Runana ariko byaterwa n’ubushobozi rifite.