Print

Rayon Sports yazamuye igiciro cy’itike ku mukino izahuramo na APR FC [YAVUGURUWE]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 February 2022 Yasuwe: 1772

Abafana 4000 nibo bemerewe kuzareba w’ishyiraniro uzahuza ikipe ya APR FC na Rayon Sports kuwa 26 Gashyantare 2022 kuri stade ya Kigali I Nyamirambo ndetse itike y’umukino yongerewe.

Yaba Rayon Sports na APR FC bakomeje kwitegura uyu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona gusa iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda irifuza ko yakomorerwa abafana bakiyongera Ku kibuga .

Ubusanzwe Stade ya Kigali yakira ibihumbi 7000 by’abafana ariko kubera kwirinda Covid-19 ,Minisiteri ya Siporo yatanze amabwiriza mashya yo kwirinda iki cyorezo avuga ko ibibuga byemerewe byose bigomba kwakira 50% by’ubushobozi bwabyo bivuze koStade ya Kigali izakira 4000.

Amakuru yavugwaga nuko Rayon Sports yagerageje kuganira n’inzego zibishinwe kugira ngo harebwe uburyo kuri uyu mukino abafana bashobora kwiyongera bakava kuri 50% bakigera hejuru.

Mu mikino 3 iheruka, APR FC yose yarayitsinze ariyo mpamvu Rayon Sports yitezweho kugarura icyubahiro cyayo.

Ibiciro by’amatike ku mukino wa Rayon Sports VS APR FC:

VIP: 20K Hazagurishwa amatike 200
Impande / VIP: 10k - hazagurishwa amatike 1000
Ahasigaye Hose: 5k hazagurishwa amatike 2800
Amatike yose azagurishwa ni 4000 (Imyanya)


Comments

Kayiranga 22 February 2022

None se nibyo iriya stade yakira 7k y’abantu gusa cg ni 15k?
Ikindi ni uko 5000F ya ticket rwose ku mukino nk’uriya atari menshi mu buryo bwo gushyigikira ikipe,ahubwo hano iwacu ntibirazamuka kuko nka Tanzaniya,umukino wa Yanga na Simba,usanga ticket ya make kenshi iba ari nka 20000F cg 15000F ushyize mu manyarwanda. Abakunzi ba Gikundiro rero mushatse mwanongeraho rwose ikabona agafaranga.