Print

Gisimba afitanye ibibazo na murumuna we? Kuki aherutse kumusebya no kumwandagaza?

Yanditwe na: SHEMA EMMANUEL 22 February 2022 Yasuwe: 2324

Mutezintare Gisimba Damas w’imyaka 61, arubatse afite abana bane, yabaye se w’imfubyi zisaga 600 yagiye arerera mu bihe bitandukanye mu kigo kitwa “Centre Memorial Gisimba” giherereye i Nyamirambo, iki kigo cyarokokeyemo abasaga 400 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Uyu mugabo yambitswe imidali itandukanye harimo uwo kugira uruhare mu kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ndetse akaba aheruka kuza mu “Abarinzi b’igihango 17” bambitswe imidali bahabwa na “Certificat” y’icyubahiro mu ijoro ry’ubusabane ryo kuwa 06 Ugushyingo 2015, ryari ryitabiriwe na Perezida Kagame.

Nyuma y’ibikorwa by’indashyikirwa byakozwe n’uyu Mugabo, Umuvandimwe we akaba na Murumuna we Jean Francois Gisimba, mu gitabo aherutse gushyira ahagaragara yise "Là où il y a de l’Amour il y a de la place", avugamo cyane ibihabanye n’ukuri kuzwi k’ubyakozwe na Mukuru we ariwe Gisimba Damas, ibintu Gisimba avuga ko nawe yamenye abanje ku bibwirwa n’abantu.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Ukwezi, Uyu Musaza yagarutse ku iri iki Gitabo ndetse n’uburyo yakimenye n’ibivugwa nyirizina. Ati " Mbimenya nanjye nabibwiwe n’abantu, nyuma ubwo igitabo cyageraga mu Rwanda, naragishatse ndagisoma. ariko naje gutungurwa maze Kugisoma nsanga atari Igitabo cyakabaye cyaranditswe n’umuvandimwe wanjye."

Ubwo yagarukaga kuri iki Gitabo, Gisimba avuga ko bibabaje kubona Umuvandimwe we yaranditse amateka ahabanye n’ukuri k’ubyabayeho, ariko ngo ikibabaje Kurushaho n’uburyo muri iki gitabo Umuvandimwe we, agaragaza Gisimba nk’umuntu wari Umusinzi ukomeye cyane mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ibintu Gisimba afata nko kumushinyagurira kuko muri icyo gihe nta Botike (Boutique), yabaga ifunguye k’uburyo yari kubona aho agura izo nzoga kuko Interahamwe zari zarasahuye amaduka menshi.

Gisimba yagizwe Umurinzi w’igihango mu 2015 kubera ibikorwa by’indashyikirwa yakoze

Gisimba avuga ko ibyo Umuvandimwe we yanditse, ari ibintu bisanzwe kuri bamwe mu bandika ibitabo nk’ibyo bafashe Umurongo wo Guhakana no Gupfobya Jenoside, ibintu we abona ko bidatunguranye kubona Umuvandimwe we yaramaze kuyoboka uwo murongo, ndetse akanavuga ko bitigeze bimutungura atari n’igitangaza kuba uwo Muvandimwe yarahindutse.

Yagize ati " Kubitangariza i Burayi bene ibyo bitabo nkibyo. abenshi barabikunda kubisoma, ibitabo bipfobya, bisebanya! abantu babisoma bikabashimisha cyane abenshi n’abaherereye ku mugabane w’iburayi. ibyo rero njye ntago byantangaje ni imvugo z’abamwe b’i Burayi."

Akomeza agira ati " N’ubwo ari murumuna wanjye, nawe ndamushyira mu murongo w’abantu nk’abongabo kuko yafashe undi murongo. si igitangaza! inda ibyara mweru na Muhima niko babivuga mu Kinyarwanda. kunyita umusinzi ahubwo yagize neza kuko yashoboraga no kunyita Umwicanyi."

Gisimba avuga ko abagiriraga neza u Rwanda barwana k’ubantu mu gihe cya Jenoside Yakorewe abatutsi 1994, kuri ubu bafatwa nk’abanzi ba bamwe mu batuye ku mugabane w’i Burayi. uyu Musaza kandi avuga ko ntacyo apfa n’umuvandimwe we k’uburyo yamwandikaho ibiterezo nk’ibyo bimuharabika ndetse bikanamutesha agaciro.

Mu gusoza, Gisimba asaba inzego zibifitiye ububasha mu guhangana n’abahakana ndetse bakanapfobya Jenoside yakoreye abatutsi 1994, ko iki Gitabo cyahagarikwa kuko ntacyo kigisha ku mateka yaranze u Rwanda mu gihe cya Jenoside, ndetse anasoza asaba Umuvandimwe we kuva ibuzimu akajya ibuntu.

Ati " Ndamusaba ahari kuva ibuzimu akajya ibuntu. kuko iyi myitwarire nk’iyi ngibi n’ibiterezo nkibi, ni ibiganisha Umuntu ahantu habi, n’ibiganisha urubyaro rwe ahantu habi, ni ukwigisha u Rwandarw’ejo ibintu bibi Ndetse no kwigisha Urubyiruko imyifatire mibi. nta ndangagaciro irimo."

Gisimba asaba ko igitabo cya Murumuna we cyahagarikwa kuko ntacyo kigisha

Ikigo “Gisimba Memorial Center” cyitiriwe uyu Musaza, ubwo yagarukaga ku inkomoko yacyo, yavuze ko Nyuma y’intambara ya kabiri y’isi Sekuru we yatangiye kurengera abari mu kaga ubwo mu Rwanda hateraga inzara yitwa “Ruzagayura” yicaga abantu imisozi yose maze Sekuru we wari umukirisitu, ari umutunzi ndetse afite ibigega akajya abazana mu rugo akabarengera.

Sekuru we wari utuye i Ngoma ya Butare, yaje kwitaba Imana muri 1976, kuko ababyeyi be bari barahunze bagarutse mu Rwanda mu mwaka wa 1979 bahita batangira gukomereza kuri iki gikorwa.

Se wa Gisimba,, amaze kwisuganya no kubona akazi yahise akomeza igitekerezo cy’umubyeyi we cyo kuramira abari mu kaga afatanyije n’inshuti ze zitandukanye.

Gisimba avuga ko Papa we icyo gihe wakoreraga umuryango “Catholic Relief Services” yaje kuganira na ba Shebuja (Abapadiri) na bo bari bafite abana barera maze bamwumva vuba, kuva icyo gihe ikigo gitangirana abana bane. ubwo abo bana Batangiraga kwiyongera, aho babarereraga hatangiye kuba hato. nibwo habonetse igitekerezo cy’uburyo abana bakubakirwa, maze se atangira gushaka ikibanza, ubuzima gatozi n’ibyangombwa byo kubaka.

Abana barererwa kwa Gisimba baba bisanzuye bafite akanyamuneza

Se wa Gisimba yaje kwitaba Imana mu mwaka wa 1986 aho yari amaze gusaba ikibanza n’ubuzima gatozi, ariko buboneka amaze amezi abiri apfuye.

Ubwo Gisimba yarafite imyaka 24, Umubyeyi we wari mubihe bya nyuma, yamusabye kuzita kuri abo bana no kubaba hafi. Yarambwiye ati “ Nubwo ndi mu bihe bya nyuma humura Imana izakuba hafi, abana banjye ndera na barumuna bawe uzakore uko ushoboye ntibazajye mu muhanda.

Gisimba avuga ko, Mu mwaka 1988 aribwo yatangiye kubona inkunga yo kubaka maze abantu benshi bamuba hafi, harimo imiryango itandukanye, inshuti za se zabaga hanze, inkunga za Banki ya Kigali n’zindi. maze batangira kubaka huti huti no kuzamura imibereho y’abo bana bari bamaze kuba 65.

Kuri ubu Gisimba avuga ko abana benshi mu babaye muri iki kigo bamufate nka Papa wabo, ndetse avuga ko hari nk’abahungu bajya bamusaba kujya kubasabira Abageni, cyangwa abakobwa bahitamo Gusabirwa kwa Gisimba bafata nk’umubyeyi wabo.

Muri iki kigo, hari gahunda zitandukanye nko kwegeranya abana mu bihe by’i biruhuko aho baza bagakora imikino itandukanye, bakigishwa indimi no gusubira mu masomo n’ibindi. Gisimba avuga ko Abana be bane, bakuranye n’abo yagiye arera ndetse kuri ubu umuhungu we mukuru akaba na we yaratangiye kwita ku bana muri iki kigo.

Gisimba ntahwema kureba uko abana bafashwe mu miryango. aho kugeza ubu nyuma yo kugirwa umurinzi w’Igihango yabyakiriye neza kandi ngo yiteguye gusangiza urubyiruko ibyabaye mu Rwanda n’ibyo yanyuzemo muri rusange.

Kwa Gisimba habarizwa Abana bingeri zose


Comments

muvandimwe Eric 23 February 2022

Gisimba Damas na Gisimba François n’abavandimwe banjye kuko nyina avukana na mama kandi twarareranywe gisimba François yakoraga kuri radion yabadage yabaga ikinyinya umugore we yitwa Alice nubu batuye mubudage frankfut Gisimba François yitonde kuko agenda yavuze ko azagaruka mu Rwanda aruko rutakiyoborwa ninkotanyi ariko ntungurwa no kubona aza yihishe ntasure bene wabo kubera ubusambo gusa nagaruka kubera igitabo yanditse nzarya akara RIB agende asobanure ukuntu umukuru w’igihugu yatanga umudari we akawutesha agaciro.Natitonda abajyanama be bazamuroha.