Print

Miss Hirwa Honorine ‘Igisabo’ ari mu munyenga w’urukundo

Yanditwe na: SHEMA EMMANUEL 22 February 2022 Yasuwe: 4222

Urukundo rwa Uwase yarugize ibanga rikomeye, icyakora akari ku mutima kaza gusesekara ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize ubwo yatangiraga gusangiza abamukurikira amafoto ari kumwe n’umukunzi we.

Amakuru ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ifite, ni uko mu minsi ishize, Uwase yerekeje i Dubai aho yari kumwe n’umukunzi we, hakaba ari naho bafatiye amafoto akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga.

Miss Igisabo n’umusore bari kumwe mu munyenga w’urukundo

Uwase ni umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2017, akaba yaregukanye ikamba rya Nyampinga wakunzwe cyane.

Uwase yegukanye ikamba rya Nyampinga wakunzwe cyane

Uyu mukobwa uretse Miss Rwanda, yanitabariye irushanwa rya Miss Earth World 2017 icyakora ataha nta kamba yegukanye.

Imiterere ya Miss Igisabo ni imwe mu yatumye akundwa n’abatari bake

Uwase yahagarariye u Rwanda muri Miss Earth World 2017

IGIHE