Print

Perezida Kagame yahuriye ku meza n’abandi banyacyubahiro i Dakar mbere yo gutaha Stade Nshya

Yanditwe na: SHEMA EMMANUEL 22 February 2022 Yasuwe: 777

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabairi taliki ya 22 Gashyantare, nibwo hategerejwe umuhango ukomeye wo gutaha ku mugaragaro Stade y’akataraboneka, mu birori biraza kuba byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo abakuru b’ibihugu naza Guverinoma ndetse n’abakanyujijeho muri ruhago.

Perezida Kagame uri i Dakar ni umwe mu banyacyubahiro bitabiriye umuhango wo gutaha Stade nshya

Ni Stade yubatse i Diamniadio, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 50, Iyi Stade iri ku rwego rwo hejuru, izajya yakira imikino y’umupira w’amaguru ndetse ikaba yari iherutswe gusurwa na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Mimosa, ndetse amakuru akavuga ko u Rwanda rufite gahunda yo kuvugurura Stade Amahoro ikagirwa nka Stade y’i Dakar.

Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro batandukanye bari i Dakar

Umushinga wo kwagura Stade Amahoro uzubakwa na sosiyete y’Abanya-Turikiya, SUMMA JV, yubatse Kigali Arena na Stade y’i Diamniadio muri Sénégal.

Iyi Stade y’i Dakar iherutse gusurwa na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, muri iki cyumweru.