Print

Chelsea FC yiyongereye amahirwe yo gusezerera Lille ikagera muri 1/4 cya Champions League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 February 2022 Yasuwe: 482

Ikipe ya Chelsea yerekanye ko ishobora gutsinda idafite Romelu Lukaku mu mukino yihanijemo Lille muri 1/16 cya UEFA Champions League wabereye kuri Stamford Bridge aho yayitsinze 2-0.

Kai Havertz yatsinze igitego gifungura amazamu nyuma yo gusimbura rutahizamu w’Umubiligi Lukaku udahagaze neza muri iki gihe.

Ikipe ya Thomas Tuchel yatangiye umukino iri hejuru byatumye ifungura amazamu ku munota wa 8 ku gitego cyatsinzwe na Kai Havertz ndetse na mbere y’aho yari amaze guhusha uburyo bubiri bukomeye burimo ubwo yahawe umupira ari wenyine imbere y’izamu ntiyitwara neza ndetse yaje no gutera ishoti rikomeye umuzamu wa Lille ashyira umupira muri Koloneri.

Nyuma y’iki gitego,ikipe ya Lille yahise igaruka mu mukino itangira gusatira Chelsea no kuyima umupira bigaragara ariko ubusatirizi bwayo bwari ku rwego rwo hasi.

Lille yaje kugerageza amashoti 9 ishaka kwishyura ariko 1 gusa niryo ryaganye mu izamu mu minota y’igice cya mbere.

Ikipe ya Chelsea yari iyobowe na N’golo Kante wasatiraga cyane yihuta,yakomeje kwihagararaho ndetse igakora iby’ingenzi byatumye ku munota wa 63,Christian Pulisic ku mupira mwiza yahawe na Kante wirukanse agasiga abo hagati ba Lille bose akamuhereza ageze mu rubuga rw’amahina.

Chelsea yiteze kubona itike yerekeza muri kimwe cya kane cy’irangiza mu mukino wo kwishyura uzabera mu Bufaransa ku ya 16 Werurwe 2022.

Iyi yabaye intsinzi ya gatandatu yikurikiranya Chelsea itsinze mu marushanwa yose iheruka gukina ndetse uyu mukino wagaragayemo gukubita akanyafu rutahizamu Lukaku utameze neza.

Lukaku amaze gutsinda ibitego 10 gusa kuva aguzwe miliyoni 97 z’ama pounds avuye muri Inter Milan umwaka ushize.

Yakoze ku mupira inshuro zirindwi gusa ku wagatandatu batsinda Crystal Palace, aba umukinnyi wa mbere muri Premier League ukoze ku mipira mike mu mukino kuva 2003-04.

N’ubwo yateje uburakari mu Kuboza ubwo yavugaga ko atishimiye uburyo akoreshwa na Tuchel,rutahizamu Lukaku ntacyo agaragaza mu mwanya ahabwa byatumye atangira kwibasirwa na benshi.

Chelsea yarushijeho gukomera ubwoLukaku atari ahari kandi haracyari kurebwa niba Tuchel azizera uyu rutahizamu ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Carabao na Liverpool ku cyumweru.

Nyuma y’umukino wo kuri uyu wa Kabiri,Tuchel yashimagije Kai wasimbuye Lukaku ati"Kuri Kai, ndishimye cyane.Amaze ibyumweru byinshi aari hejuru cyane. Yarazamutse rwose. Igipimo cy’imikorere ni kinini. Ibice by’ikibuga adukinira ni byiza cyane. Ntabwo atinya kugarira."

"Romelu yaragowe cyane mu mukino uheruka. Ntabwo ananiwe mu mutwe gusa, ahubwo no ku mubiri, ibyo ndabyumva. Nicyo gihe cyo gutera indi ntambwe.

"Uyu munsi twakoresheje n’abandi bakinnyi. Ku byerekeye ku cyumweru, dufite iminsi ine yo kuruhuka no guhitamo abazakina."

Ben Chilwell, Reece James na Callum Hudson-Odoi batambagije gikombe cy’isi cy’ama Club baherutse gutwara, bazenguruka ikibuga mbere y’uko umukino utangira.

Mu wundi mukino waraye ubaye,Juventus yasuye Villarreal banganya igitego 1-1 muri 1/16 cy’irangiza.Juventus yatsindiwe na Vlahovic ku munota wa 1 mu gihe Villarreal yishyuriwe na Parejo kuwa 66.