Print

Sena yiyemeje gutumiza Minisitiri w’Intebe kubera urusobe rw’ibibazo biri mu midugudu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 February 2022 Yasuwe: 1124

Inteko Rusange ya Sena yafashe umwanzuro wo gutumiza Minisitiri w’Intebe kugira ngo azatange ibisobanuro mu magambo ku ngamba zo gukemura ibibazo biri mu Midugudu y’icyitegererezo n’indi Leta ituzamo abadafite aho baba.

Ibi bibazo byagaragajwe muri raporo ya komisiyo idasanzwe yashyizweho na Sena yari yahawe inshingano zo kubicukumbura mu gihe cy’ukwezi abayigize bamaze bazenguruka hirya no hino mu gihugu ahasuwe igera kuri 67 irimo 36 y’icyitegererezo na 31 isanzwe.

Leta y’u Rwanda itangiza gahunda y’imidugudu hari hagamijwe gutuza neza abari batuye ahantu hashobora gushyira mu kaga ubuzima bwabo, kwegereza abaturage ibikorwaremezo, gukoresha neza ubutaka, kurengera ibidukikije n’ibindi.

Nubwo hari intambwe nziza yatewe komisiyo yagaragarije Sena ko hari ahakiri ibibazo ndetse bikomeye bibangamiye iterambere n’imibereho myiza byari byitezwe.

Muri ibyo bibazo harimo iby’inzu zishaje zigwiriyemo izubakiwe abarokotse jenoside ikirangira ku buryo hari n’izidakwiriye guturwamo. Hari izo bene zo bavamo bakajya kugama iyo imvura iguye nk’uko Perezida wa Komisiyo, Senateri Mureshyankwano M. Rose yabisobanuye.

Hari na none inzu zikiri nshya ariko kubera ko zubatswe nabi usanga zimwe ziva, izindi zifite ibyo zibura nk’imireko n’ibigega bifata amazi y’ibisenge bigatuma yangiza aho anyuze.

Igiteye impungenge ku buzima bw’abantu ni ukuba hari aho amatiyo agenewe gutwara umwanda wo mu bwiherero ahabugenewe adakora neza bigatuma umwanda utobokera mu nzu zo hasi [mu Midugudu y’amagorofa].

Senateri Mureshyankwano yavuze ko abatuye mu Midugudu bagaragaje ibindi bibazo by’ingutu birimo kutagira ibicanwa [biogas zari zihanzwe amaso ntizikora], kutagira amazi ndetse hamwe WASAC ikaba yarafungiye abari bayafite kubera kubura ubwishyu.

Mu Midugudu 36 y’icyitegererezo yasuwe igera kuri 23 ni yo ifite amazi mu gihe mu isanzwe 31 igera kuri 19 ni yo iyafite. Amashyanyarazi kugeza ubu ngo ntaragezwa mu Midugudu yose kuko muri 67 yasuwe, muri 31 isanzwe igera kuri 7 ntigira amashyanyarazi mu gihe mu y’icyitegererezo 36 umwe ari wo utayagira.

Ibindi birimo kutagira amasambu yo guhinga n’abayafite akaba ari kure y’aho batujwe, kubura ibiribwa kubera ko nta kazi bafite, umwanda utuma hari abarwaye amavunja n’inda n’ibindi.

Abasenateri kandi bagaragarijwe ko hari abatujwe mu Midugudu badafite uko babona ubwatsi bw’amatungo, abahabwa inka badashoboye kuzorora, ababura isoko ry’amata ndetse imicungire y’imishinga ibaherekeza ikaba irimo ibibazo bituma ihomba rugikubita.

Abasenateri bamaze kungurana ibitekerezo bemeje umwanzuro wa Komisiyo idasanzwe wo guhamagaza Minisitiri w’Intebe kugira ngo azatange ibisobanuro mu magambo ku ngamba ziteganyijwe mu gukemura ibyo bibazo.

Inkuru ya IGIHE


Comments

caludia 23 February 2022

Sena yarakoze cyane pe!!


kagina geoffrey 23 February 2022

Sena yari ikwiye no kubaza abo bireba impamvu y’ubusumbane bukabije bw’umushahara mu bakozi ba Leta n’igiteganywa ngo abakozi ba Leta batari ba DG kuzamura nabo boroherezwe mu kugura imodoka ibafasha mu by’akazi kuko kongera imodoka uwayihawe uko imyaka ine ishize hari abandi badatekerezwaho na gato ni akarengane gakabije.