Print

IFOTO Y’UMUNSI: Perezida Kagame yabaye mu ba mbere batereye umupira muri Stade Olympique de Diamniadio

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 February 2022 Yasuwe: 1256

Perezida Kagame yifatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu mu muhango wo gutaha Stade Olempike Diamniadio yo muri Sénégal ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 50.000.

Mu ijoro ryakeye, yabaye mu bantu ba mbere bateye umupira muri iyi stade nziza cyane,imbere y’abakunzi b’umupira w’amaguru.

Stade Olympique de Diamniadio yubatswe i Diamniadio, umujyi mushya uherereye kuri kilometero 20 uvuye mu murwa mukuru Dakar.

Ni Stade yubatswe na Sosiyete yo muri Turikiya yitwa Summa. Iyo Sosiyete ni nayo yubatse Kigali Arena na Dakar Arena, Stade zakira imikino y’intoki.

Umujyi wa Diamniadio n’agace karimo inyubako zijyanye n’igihe nshya. Ni ho hari Dakar Arena, hotel ikomeye yakira Inama Mpuzamahanga ya Radisson Blu n’ibindi.

Mu myaka 10 ishize, ako gace nta bikorwaremezo byabagamo, hari ahantu hameze nk’ubutayu.

Umukuru w’Igihugu ni umwe mu batumiwe mu muhango wo gutaha iyo Stade ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi 50. Ni imwe muri nke ziri ku rwego rwo hejuru muri Afurika.

Abandi bakuru b’ibihugu bitabiriye uwo muhango ni Recep Ttayyip Erdogan wa Turikiya. Akoze uru rugendo mu gushimangira ubushake bw’igihugu cye mu gushora imari muri Afurika.

Yagiye i Dakar avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse azahava akomereze muri Guinea-Bissau.

George Weah uyobora Liberia, Umaro Sissoco Embaló wa Guinea Bissau na Adama Barrow wa Gambia na bo bitabiriye uwo musangiro.

Witabiriwe kandi n’abandi bayobozi barimo Perezida wa FIFA, Gianni Infantino na Patrice Motsepe uyobora CAF.