Print

Ibuka yamaganye ibyakozwe na RCS byo Kurekure Majyambere atarangije igihano cy’imyaka 25 yakatiwe

Yanditwe na: SHEMA EMMANUEL 23 February 2022 Yasuwe: 3622

RCS yemeje ko Hategekimana Martin uzwi nka Majyambere yasubijwe muri Gereza nyuma y’amezi atatu afunguwe na Gereza ya Rwamagana atarangije igihano cy’imyaka 25.

Abo mu muryango wa Majyambere bavuga ko yarangije igihano yakatiwe n’inkiko cy’imyaka 25 ko ubu afunzwe mu buryo butemewe n’amategeko.

Hategekimana Martin uzwi nka Majyambere, ni izina rizwi cyane mu Ntara y’Amajyepfo cyane mu Karere ka Nyamagabe. Uyu musaza w’imyaka 70 yaburaniye mu Nkiko zigera ku munani harimo n’iza Gisirikare.

Muri izo Nkiko yaburaniyemo hari izamugize umwere Ubushinjacyaha bukajurira agasubizwa imbere y’Ubutabera.

Majyambere ntabwo yigeze aburanishwa n’Inkiko Gacaca, muri Werurwe 2012 Urukiko Rukuru Urugereko rwa Nyanza yaburaniyemo bwa nyuma rwamuhamije icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi rumukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.

Icyo gihe urukiko rwategetse ko agomba kurangiriza igihano muri Gereza.

Ikinyamakuru UMUSEKE gukesha iyi nkuru, mu nyandiko cyabonye ya Gereza ya Nyamagabe, yemeza ko Hategekimana Martin yinjiye muri Gereza bwa mbere kuwa 11 Gashyantare 1997 n’icyemezo gihabwa umuntu wafunzwe.

Inyandiko ya Gereza ya Nyamagabe yerekano ko Majyambere yinjiye muri 1997

Icyo cyemezo cyashyizweho umukono n’umuyobozi wa Gereza wariho icyo gihe witwa SSP Mugororotsi Prosper cyagenzuwe bwa nyuma n’umunyategeko wa Gereza witwa SSGT Mujawumuremyi Francoise.

Hategekimana Martin wari ufungiye muri Gereza ya Rwamagana, kuwa 18 Ugushyingo 2021 Gereza yaramurekuye yemeza ko arangije igihano cye nk’uko icyemezo cyamufunguye UMUSEKE ufitiye kopi kibyerekana.

Icyo cyemezo kiriho imikono y’abayobozi ba Gereza ya Rwamagana bagera kuri bane harimo uwitwa Nsabimana Fabien umunyamategeko wa Gereza, CIP Niyitegeka Eric ushinzwe ikoranabuhanga, Uwitwa CIP Sangano Aphrodis, n’umuyobozi wa Gereza ya Rwamagana witwa SSP Harerimana Egide.

Nyuma y’amezi atatu Hategekimana Martin alias Majyambere afunguwe na Gereza ya Rwamagana ari mu buzima busanzwe, kuwa 14 Gashyantare 2022 yongeye gutabwa muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha afungirwa kuri Station ya RIB ya Kicukiko.

Kuwa 18 Gashyantare 2022 Saa kumi n’imwe z’umugoroba Hategekimana Martin alias Majyambere yajyanwe muri Gereza ya Nyarugenge.

Umuryango we uvuga ko Majyambere yajyanwe muri Gereza nta gipapuro na Kimwe kimufunga afite, ukavuga ko afunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Me Gatsimbanyi Pascal wunganira Majyambere mu mategeko yabwiye umunyamakuru w’UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko aheruka umukiriya we akiri kuri RIB Kicukiro ko kuva yajyanwa muri Gereza ya Nyarugenge ataravugana n’uwo yunganira.

Yavuze ko inshuro zose yagerageje kujya kureba Majyambere bitashobotse kuko Gereza yanze ko abonana n’umukiriya we.

Me Gatsimbanyi yavuze ko najya kureba Majyambere agasanga afunze nta gipapuro afite kimufunga azahita arega umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge kuko icyo gihe Majyambere azaba afunze muburyo bunyuranije n’amategeko.

Uyu mu nyamategeko avuga ko Gereza itemerewe gufunga umuntu udafite icyemezo cy’urukiko kimufunga kandi atariyo ikora iperereza ahubwo iperereza rikorwa n’ubushinjacyaha.

Avuga ko bitumvikana ukuntu umuntu yarekurwa atarasoza igihano cye abamurekuye bakaba bakiri mukazi kuko bahamya ko uwo barekuye yari arangije igihano cye yakatiwe n’inkiko.

Me Gatsimbanyi avuga ko mu mategeko umuntu ukatiye igihano kiri hejuru y’umwaka, ku minsi igize umwaka hakurwaho iminsi itanu.

Bivuze ko Majyambere mu gihano yahawe hagomba gukurwaho iminsi 125 mugihe kingana n’imyaka 25 yakatiwe y’igifungo.

Hategekimana Majyambere Alias yahamijwe n’inkiko icyaha cya Jenoside akatirwa imyaka 25

SSP Uwera Pelly Gakwaya umuvugizi wa RCS yemeje ko Hategekimana Martin alias Majyambere yasubijwe muri Gereza kugirango asoze igihano cye atarangije yakatiwe n’inkiko cy’imyaka 25.

SSP Uwera Pelly Gakwaya yavuze ko Hategekimana Martin alias Majyambere nawe ubwe yiyemereye ko Gereza ya Rwamagana yamufunguye atarangije igihano cy’imyaka 25 yari yarakatiwe n’inkiko amaze guhamwa n’icya cya Jenoside.

SSP Uwera Pelly yavuze ko Majyambere yagiye afungurwa mu bihe bitandukanye nyuma agasubizwa muri Gereza kugira ngo asoze ibihano yakatiwe n’Inkiko.

Yagize ati “Ari gukora ibihano atarangije ntabindi byaha akurikiranyweho usibye icyo gihe yagiye afungurwa kitari cyabazwe.

SSP Gakwaya Uwera Pelly yirinze kuvuga igihe Majyambere asigaje ngo arangize igihano cye, avuga ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane igihe asigaje ngo afungurwe.

Asobanura ko hari systeme yashyizweho mu Nkiko muri 2016 ireba neza igihe umufungwa yinjiriye muri Gereza n’igihe azafungurirwa.

Ati “ Mbere y’uko itangira ntabwo ibintu byari muri systeme, n’icyo kibazo cyabayeho kuko abafungwa bafunzwe mbere y’icyo gihe, hari ubwo habaho kwibeshya ariko inzego zibishinzwe ziri mu iperereza, tuzabamenyesha ikizavamo vuba.

SSP Uwera Gakwaya Pelly yavuze ko ari ubwa mbere bibaye ko umuntu yarekurwa na Gereza atarangije ibihano bye.

Umuvugizi wa RCS yemeje ko Majyambere Alias yasubijwe muri Gereza gusoza ibihano

Mu kiganiro cyihariye yahaye UMUSEKE, Perezida w’agateganyo w’umuryango IBUKA, Nkuranga Egide, yamaganye ibyakozwe na RCS byo gufungura umuntu wakoze Jenoside wahamijwe n’inkiko, Gereza ikamurekura atarangije ibihano.

Ati “ N’ibyo kwamaganwa cyane kubera ko abantu batekinika ngo basohoke muri Gereza batarangije ibihano byabo, akenshi ntabwo babikora ngo bagume mu muryango nyarwanda, hoya ahubwo babikora kugirango bahunge igihugu bamara kugera hanze bagasebya igihugu kugirango berekane ko mu Rwanda hari inzego zimwe na zimwe zidakora neza.

Nkuranga avuga ko bigaragaza ko inzira ikiri ndende, hashobora kuba hari n’abandi bafungwa bakoze Jenoside, bafunguwe muri ubu buryo ariko ntibimenyekane.

Ati “ Nka IBUKA turamagana imikorere nk’iyo ya RCS idasobanutse.

Nkuranga Egide ashima akazi kakozwe na RIB n’izindi nzego zongeye guta muri yombi Hategekimana Martin alias Majyambere.

Hategekimana Martin alias Majyambere yafungiwe muri Gereza zitandukanye kuva yafatwa mu mwaka wi 1997.

Kuva 1995-1997 yafungiwe muri Brigade ya Nyamagabe.
Kuva 1997-2003 yafungiwe muri Gereza ya Nyamagabe, Gereza ya Huye na Gereza ya Muhanga.

Kuva 2004-2007 yafungiwe muri kasho ya Gisirikare iri ikanombe.
Kuva 2008-2012 yafungiwe muri Gereza ya Gisirikare yo Kumulindi.
Kuva 2012-2021 yafungiwe muri Gereza ya Kimironko na Gereza ya Rwamagana.

kuri ubu akaba afungiye muri Gereza nkuru ya Nyarugenge i Mageragere.