Print

Onana na Bukuru bakoze imyitozo yo kwitegura APR FC [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 February 2022 Yasuwe: 1845

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo yo kwitegura umukino w’umunsi wa 19 wa Shampiyona izakiramo APR FC tariki 26 Gashyantare 2022 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Rutahizamu Onana Essombe Willy yagaragaye mu myitozo y’ikipe ya Rayon Sports, kuri uyu wa gatatu, bitegura imikino wa APR FC ku wa 6.

Muhire Kevin, Bukuru, Kwizera Olivier nabo mu bakoze imyitozo irimo n’umutoza mushya wungirije.

Willy Essobe Onana yari amaze iminsi arwaye umugongo ariko yakoze imyitozo mike, ahita yongera arasohoka.

Rayon Sports yakoze iyi myitozo nyuma y’uko ku wa mbere yari yatsinze Bugesera FC 1-0 mu mukino w’umunsi wa 18 wa Shampiyona.

Imyitozo yo kuri uyu wa kabiri yakozwe cyane n’abakinnyi batakinnye umukino wa Bugesera FC cyangwa se abinjiye basimbuye. Abakinnye uyu mukino bo bakoreye imyitozo yabo ku ruhande.

Iyi myitozo kandi yanakozwe na Bukuru Christophe wari umaze iminsi yaravunitse.

Rayon Sports yamaze gutangira kugurisha amatike y’uwo mukino. Ahasigaye hose ni 5000 FRW. Muri VIP ni 10.000 FRW naho muri VVIP ni 20.000 FRW.AMAFOTO:Rwanda Magazine