Print

Perezida Kagame n’uwa Sénégal Macky Sall bagiranye ibiganiro, banahura n’abahanzi bakomeye muri Afurika

Yanditwe na: SHEMA EMMANUEL 23 February 2022 Yasuwe: 748

Village Urugwiro yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame ukomeje kugirira uruzinduko mu gihugu cya Sénégal, yakiriwe mu biro by’umukuru w’iki gihugu, Macky Sall akaba n’Umuyobozi w’umuryango w’Afurika yunze ubumwe, baganira ku ngingo zitandukanye zirebana n’uyu Mugabane ndetse no ku mpande z’ibihugu byombi.

This morning, President Kagame and President @Macky_Sall who is now the Chair of the @_AfricanUnion, held a tête-à-tete meeting where they discussed various issues of continental and bilateral importance. pic.twitter.com/j7tntkvJqf

— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) February 23, 2022

Aba bakuru b’ibihugu kandi banahuye n’abahanzi bakomeye kuri uyu mugabane w’Afurika barimo, Seydou Koné wamamaye mu njyana ya Reggae nka Alpha Blondy; Youssou Ndour ufatwa nk’umwami w’injyana ya Mbalax, Salif Traoré uzwi nka A’Salfo mu itsinda rya Magic System; Fally Ipupa, Umunye-Congo umaze kwandika izina mu njyana ya Rumba n’abandi. akaba ari bamwe mu bari bitabiriye umuhango wo gufungura Stade Abdoulaye Wade, mu Mujyi wa Dakar mu gace ka Diamniadio, aho abantu bagera ku bihumbi 50 bari bateraniye mu muhango wo gutaha iyo Stade nshya.

President Kagame and President @Macky_Sall met with African artists gathered in Dakar for the inauguration of the Stade Abdoulaye Wade. pic.twitter.com/ZyIpFfDzXn

— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) February 23, 2022

Perezida Macky Sall yavuze ko iyi Stade yitiriwe Abdoulaye Wade yasimbuye, mu kumushimira umusanzu we mu iterambere rya Sénégal no kuba ari umuntu waharaniraga iterambere rya Afurika.

Imirimo yo kuyubaka, yasojwe itwaye miliyari 156 z’ama-CFA, asaga miliyari 280 Frw. Ni Stade ahanini ikoresha umuriro w’imirasire y’izuba ndetse ifite inyubako zubatse mu buryo butangiza ibidukikije.