Print

Umuherwe yahagaritse abakinnyi be kongera gukina kubera ko bafashe urukingo rwa Covid-19

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 February 2022 Yasuwe: 2437

Bwana Gigi Becali usanzwe ari perezida w’ikipe izwi ku mugabane w’i Burayi yitwa Steaua Bucharest yo muri Romania,yizera ko abakinnyi bakingiwe coronavirus ’badafite imbaraga’ bityo bakwiriye guhagarikwa.

Bwana Gigi Becali - umucuruzi akaba n’umunyapolitiki wo muri Romania - yavuze ko atazongera kwemerera ko abakinnyi bakingiwe gukina mu ikipe ye kuko ’badafite imbaraga’.

Uyu nyiri Steaua Bucharest avuga ko abakinnyi bo muri Steaua Bucharest ndetse n’amakipe bahanganye,ari mu bibazo nyuma y’aho abakinnyi bayo bamaze gufata urukingo rwa Covid-19.

Uyu mucuruzi wo muri Romania, yatanze urugero kuri rutahizamu ukina aca ku ruhande, Ciprian Deac w’imyaka 36,rw’uko inkingo zibasira abakinnyi bakuze.

Yavuze kandi ko abakinnyi b’amakipe bahanganye muri Romania nka CFR Cluj na Rapid Bucuresti bahanganye n’ibibazo bya nyuma yo gufata urukingo ndetse ko basubiye inyuma

Uyu muherwe yabwiye Umunyamakuru wo muri Romania Emanuel Rosu,ati "Ugiye guseka, ariko nshobora kuba mvuze ukuri. Abakingiwe batakaza imbaraga. Icyo ni ikintu cya siyansi.

’Ntabwo wigeze ubibona muri CFR? Hamwe na Rapid, abakinnyi basaga nkaho bacitse intege. Basinziraga mu kibuga. Abantu bose bakingiwe batakaza imbaraga!

’Nanjye mbona ibyanjye, abakingiwe. Ntabwo bigira ingaruka kuri bamwe, ariko bigira ingaruka ku bakuze. Ntiwigeze ubona [Ciprian] Deac? Nta muvuduko akigira.

Becali aherutse kandi kuvuga ko rutahizamu wa Steaua Bucharest Claudiu Keseru atagishoboye gukina ku rwego rwo hejuru.

Amagambo aheruka gutangaza yamaganwe na guverinoma y’igihugu kuko ngo agumura abaturage ngo bange gufata urukingo rwa Covid.

Igipimo cy’inkingo muri Romania kingana na doze 86.52 ku baturage 100, bivuze ko ari igihugu cya kabiri mu Burayi kigenda biguruntege mu gukingira nyuma ya Bulgaria.

Romania ni igihugu cya 8 mu bihugu by’Iburayi kiri munsi ya 60% by’abakingiwe inyuma ya Slovenia, Croatia, Serbia, Hungary, Slovakia, Poland and Russia.