Print

Kigali: Polisi yafashe batatu bakurikiranyweho Ubujura no Kwangiza ibikorwaremezo

Yanditwe na: SHEMA EMMANUEL 24 February 2022 Yasuwe: 670

Kuwa 23 Gashyantare 2022, Polisi y’u Rwanda yafashe abagabo batatu bakekwaho kwangiza ibikorwa remezo by’amashanyarazi abo ni; Akurishaka Abraham w’imyaka 45, Nsabimana Innocent w’imyaka 30 na Nsabumuremyi Eric w’imyaka 26.

Akurishaka Abraham yafatiwe mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro akekwaho kugira uruhare mu kwiba no kwangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi akaba yafatanywe ingofero y’ubwirinzi, imashini enye, icyuma (pince), igipima umuriro w’amashanyarazi (Voltmeter), n’igikoresho cyo guca umuyoboro.

Ibikoresho byafatanywe Akurishaka Abraham mu murenge wa Kigarama

Ni mugihe mu Karere ka Nyarugenge ahazwi nka Nyabugogo mu Murenge wa Kimisagara aribwo Nsabimana Innocent na Nsabumuremyi Eric bafatanywe ibikorwaremezo by’amashanyarazi by’ibijurano baguze na Harushyiminsi Jean Damascene ukirimo gushakishwa. Ibi byuma uko ari bitandatu babiguriye mu Karere ka Gicumbi bikaba byaribwe ku mashini zibika amashanyarazi (Transformateur), bafashwe bagiye kubigurisha mu Gakinjiro ka Nyarugenge.

Ku munsi w’ejo hashize taliki ya 23 Gashyantare, nibwo itsinda ry’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC) ryakoze ubugenzuzi basanga mu iduka rya Nsabimana Innocent riherereye mu Karere ka Gicumbi harimo ibice byinshi by’amabati apima hagati ya 200 na 300 Kgs akoreshwa muri kabine zihindura amashanyarazi.

abafashwe bakurikiranyweho kwangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko usibye ko Aba bantu bacyekwaho ubujura bw’ibikorwaremezo, banagira uruhare mu guhungabanya umutekano w’abaturage.

Yagize ati “ Aba bantu ni isoko y’umutekano muke w’abaturage kuko iyo bangiza ibikorwaremezo bitanga umuriro mu ngo z’abaturage nijoro ntibongera gucana kandi Leta yarashyizeho ibyo bikorwaremezo. Iyo ucuruje ibyibano mu rwego rw’amategeko nabwo uba ukoze icyaha.

CP Kabera akomeza akangurira abaturarwanda kujya bihutira gutanga amakuru anaburira abafite ingeso mbi yo kwiba ibikorwaremezo ko Polisi izabafata aho bari hose.

Ati ” Polisi ntabwo izarambirwa kurwanya abahungabanya umutekano w’abaturage.Turakangurira abaturage kugira uruhare mu kurinda ibikorwaremezo ariko bakanatanga amakuru igihe babonye abarimo kubyangiza.

Umuvugizi wa Polisi CP Kabera avuga ko batazihanganira abishora mu bikorwa by’ubujura

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza ryimbitse.

Ingingo ya 182 yo mu Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko “Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.