Print

Uwicyeza Landrine yaserukiye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Africa Golden rizabera Nigeria.{AMAFOTO}

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 24 February 2022 Yasuwe: 700

Miss African Golden n’irushanwa ryagombaga kubera mu gihugu cya Turkey mu Ukuboza 2021 risubikwa kubera icyorezo cya Covid19.

Abategura iri rushanwa batangaje amatariki mashya naho rigomba kubera.

Uwicyeza Landrine wegukanye ikamba rya Miss Africa Golden 2021 mu irushanwa rya Miss Grobal Beaty Rwanda 2021 byamuhesheje amahirwe yo guserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Africa Golden.

Iri rushanwa riteganyijwe gutangira kuri uyu wa 4 taliki 24 Gashyantare 2022 rikazasozwa kuwa 7 Werurwe 2022 aho rizaba riri kubera mugihugu cya Nigeria.

Miss Uwicyeza yahagurutse ku kibuga mpuzamaganga cya Kanombe kuri yu wa kane taliki ya 24 Gashyantare ahana saa tanu zamanywa, aho yaraherekejwe n’abarimo Murekatete Stella Matutina uri mubakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022.

Uwicyeza Landrine aserukiye u’Rwanda mu irushanwa rya Miss Africa Golden rizabera Nigeria

Miss Landrine yaherekejwe n’abarimo Murekatete Stella Matutina urimo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u’Rwanda 2022.

Miss Paulette uri mubategura irushanwa rya Miss Grobal Beauty Rwanda ari kumwe na Landrine.