Print

Uburusiya bwambuwe kwakira umukino wa nyuma wa Champions League 2022

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 February 2022 Yasuwe: 1738

Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika bibitangaza ngo Uburusiya bwambuwe kwakira umukino wa nyuma wa Champions League 2022 nyuma yo gutera igihugu cya Ukraine.

Byari biteganyijwe ko umukino wa nyuma w’umupira w’amaguru ku makipe yabaye aya mbere iwayo I Burayi uzabera i St Petersburg ku ya 28 Gicurasi, ariko inteko nyobozi ya UEFA yaje kotswa igitutu cyo gushaka undi mujyi wakwakira iyi mikino nyuma y’uko perezida w’Uburusiya Vladimir Putin agabye igitero simusiga kuri Ukraine.

AP iratangaza ko uyu mukino utazabera mu Burusiya nk’uko byari biteganyijwe ndetse inama izabyemeza iraba kuri uyu wa Gatanu.

Amakuru aravuga ko UEFA iri gukurikiranira hafi ibiri kuba hagati ya Ukraine n’Uburusiya kuva mu byumweru bishize, none hafashwe icyemezo cyo kwimura uyu mukino wa nyuma kuri Stade Krestovsky,izwi kandi ku izina rya Gazprom Arena, i Saint-Peterburg.

Kugeza ubu ntiharamenyekana ikibuga kizakira umukino wa nyuma wa Champions League 2022 ariko biravugwa ko Stade ya Wembley cyangwa Stade ya Tottenham Hotspur zifuza kwakira uyu mukino.

Kuri uyu wa Gatatu,ibimodoka bya gisirikare by’Uburusiya byambutse umupaka byinjira mu duce twa Ukraine twa Chernihiv na Sumy turi mu majyaruguru, hamwe no muri Luhansk na Kharkiv mu burasirazuba, nk’uko bivugwa n’ibiro DPSU bishinzwe imipaka ya Ukraine.

DPSU ivuga ko ibi byabanjirijwe n’ibikorwa byo kurasa imizinga ku butaka bwa Ukraine ndetse bigakomeretsa bamwe mu bakozi bo ku mipaka.

Iki kigo cyavuze ko abarinda umupaka hamwe n’ingabo za Ukraine barimo "gufata ingamba zo guhagarika umwanzi".