Print

Uburyo 8 bwagufasha kubaho wenyine wishimye mu gihe umaze gutandukana n’uwo wakundaga

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 24 February 2022 Yasuwe: 1222

Twagushakiye uburyo bworoshye bwagufasha kubaho uri wenyine murukundo kandi ukabaho unezerewe.

1. Ihereze umwanya uhagije wowe ubwawe:

Amaherezo y’umubano wawe n’ikintu gikomeye kuburyo bigorana kukikuramo iyo aribwo bikiba gusa ushobora kwihereza umwanya wowe ubwawe ukabanza ukitekerezaho, kuko kwiha umwanya ukamarana igihe nawe ubwawe bigufasha kwiyizera no kubona amahirwe yo kwishimira ubuzima urimo.

2. Kora ikikunezeza:

Gutandukana nuwo mwakundanaga biguha andi mahirwe yuko uba ugiye kwibonera umwanya wowe ubwawe ,wenyine gerageza kwiyitaho, wumve ko utangiye ubuzima bushya hanyuma buri munsi gerageza ukore ikintu kidasanzwe kuri wowe ariko gituma wishima.

3.Shakisha ikintu gishya:

Gerageza ushake ikintu uhugiraho cyaba aricyo kureba cyangwa kumva ariko gishya kuri wowe kuburyo uhorana amatsiko y’uko kimeze,irinde ko hari umwanya wawe upfa ubusa kandi niba hari nicyo watekerezaga gukora cyaguteza imbere gutandukana n’uwo wakundaga ntibikwiye guguhagarika n’igihe cyiza cyo gukora.

4. Garagaza ibihangano byawe binyuze mubuhanzi:

Gerageza uhuze ibitekerezo byawe n’ibikorwa, iki n’igihe kiza kigufasha kumenya uwo uriwe kandi ugashimishwa nicyo wakoze bikanakurinda gutakaza umwanya mu ntekerezo zidafite umumaro.

5. Tembera ahantu hatandukanye kandi usabane n’abantu:

Gutembera bizagufasha guhura n’abantu batandukanye cyane ko ushobora no gukuramo inshuti nshya yaza ikakubera umugisha, gerageza gusabana no kwirekura wishimire ubuzima urimo ntuterwe isoni nuko uri wenyine.

6. Fata umwanya uwumarane n’inshuti zawe hamwe n’umuryango:

Kuba uri wenyine biri mu bintu bishobora kugutera kwiheba ndetse no kumva ko ntawundi muntu ukuri hafi ariko hari inshuti n’umuryango batagutererana mubyiza n’ibibi gerageza kubisunga ndetse unabaganirize uko wiyumva bizagufasha kubaho nkaho ntawe wabuze kuko uzaba ubona ko ushyigikiwe.

7. Komera kuntego yawe:

Gutandukana n’umukunzi wawe ntibikwiye gutuma wumva ko ubuzima burangiye, komeza icyo wagambiriye gukora ahubwo ushyiremo imbaraga nyinshi kugirango ubashe kwishimira insinzi yawe.

8. Irinde guhura n’uwo mwatandukanye:

Mu gihe ugifite igikomere cyo gutandukana n’uwo wakundaga irinde guhura nawe ibi bizagufasha kugira ubwenge no kubaho w’umva ko ubuzima bwawe ntawe bushingiyeho ubashe gukomera bikoroheye ko utamubona.