Print

Abarwanya Leta y’u Rwanda, hari abarekeye hari abagikomeje umugambi. Ese bizaborohera?

Yanditwe na: SHEMA EMMANUEL 24 February 2022 Yasuwe: 4593

Bimaze kumenyerwa ko hari amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda avuka buri munsi, ndetse akanatangaza ku mugaragaro ko yiteguye kuzana impinduka mu banyarwanda baba abahunze igihugu, abadashyigikiye ubutegetsi babarizwa ku mugabane w’u Burayi na Amerika ndetse n’ahandi, ariko by’umwihariko abari imbere mu gihugu.

Ayo mashyaka avuka buri munsi, ikintu gitangaza benshi n’uburyo abayashinga bavuga ko baharanira impinduka, ibikorwa byabo bidakunda kuramba. aho ahanini usanga biterwa n’abayabarizwamo baba bishakira indonke n’inkunga z’imiryango mpuzamahanga naza Guverinoma z’ibindi bihugu, abandi ugasanga Politike yabo ahanini y’ubakiye ku kinyoma k’uburyo bidatinda kwigararagaza.

Kuva mu mwaka wa 2010, ubwo abarimo Kayumba Nyamaswa, Nyakwigendera Col Patrick karegeya, Rudasingwa Theogene. batangizaga ibikorwa byo gushinga ishyaka rya Rwanda National Congress (RNC), ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, kugeza ubu abenshi mu batangiranye naryo ntibakiribarizwamo ndetse bamwe birirwa bashinjanya ubwabo, bitana ibisambo, abandi bashinze andi Mashyaka nyuma yo kutumvikana ku mugambi bari baratangiye.

Igitangaje ariko, ni uburyo ayo mashyaka n’abanyapolitiki bayabarizwamo, banenga gusa, rimwe na rimwe ntibanatange umuti w’uko ibintu byakosoka. Si benshi bavuga ngo banagire icyo bakora ndetse n’abagerageje kugira icyo bakora ahanini usanga bakora ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage bavuga ko barwanirira.

ESE UBUNDI HARI OPOZISIYO NYARWANDA IHARI CYANGWA NI ITEKANIKA?

Hashize imyaka irenga icumi hatangiye inkubiri ya Opozisiyo ivuguruye yiganjemo abahoze mu buyobozi bwa nyuma ya Jenoside bashwanye na Leta y’u Rwanda. si ukuvugako na mbere hose Opozisiyo itahozeho ahubwo icyo gihe mvuze haruguru nibwo yatangiye gukaza umurego.

Hari benshi bayibonaga nk’amaraso mashya aje gutigisa ubuyobozi bw’i Kigali, dore ko mu bari bayigize hari harimo Abajenerali, abahoze mu butasi, abakoze mu biro bya Perezida, abahoze bamurinda n’abandi bafatwaga nk’abazi inguni zose z’ubuyobozi bw’u Rwanda.

Mu Ugushyingo 2013 hashize imyaka itatu ahunze, Kayumba Nyamwasa washinze ishyaka ritavuga r’umwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda rya RNC, yavuze amagambo akarishye ku buryo ab’imitima yoroshye batangiye gutekereza ko iby’ubuyobozi mu Rwanda birangiye.

Hari mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Patrick Mukombozi wirukanywe mu Rwanda ku bwo kunyuranya n’amahame y’itangazamakuru, avuga ko amasaha y’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi i Kigali abarirwa ku ntoki.

Yagize ati “Tugiye gutangira igikorwa nyacyo cyo kubohoza igihugu vuba aha. Abayobozi bariho mu Rwanda bibye ubutegetsi abaturage […] Ubu igitugu igihe cyacyo cyo kurangira cyarageze, abanyarwanda bamaze kugera aho badashobora kwihangana, bamaze kurakara, kandi ibyo bizeraga si byo babonye. Nakwizeza abanyarwanda n’inshuti zidushyigikiye ko igitugu kigiye kuvaho vuba mu Rwanda.

Kuva icyo gihe, nyuma yo gutangaza ayo magambo ku ruhande rwa Kayumba imyaka ibaye myinshi ndetse abari biteze ko hari icyo agiye gukora ibintu bigahinduka, bamwe amaso yaheze mu kirere abandi bararambiwe babona ko nta gahunda yari afite.

Mu mbwirwaruhame zitazibagirana kuri Opozisiyo, hari aho Perezida Kagame yavuze ko, opozisiyo nyarwanda yabaye nka za ‘senene’ Zaryaniye mu ishashi biratinda. aho usibye ubugambanyi, kwishishanya hagati yabo no kwitana za maneko, nta kindi bashoboroa kugeraho.

Umujyana wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen James Kabarebe yigeze kuvuga ko Opozisiyo Nyarwanda, n’uwababwira ko ubutegetsi buhari i Kigali, bagatega indege imwe yabageza i Kigali ntawo kubara inkuru ugihumeka.

Muri Gicurasi 2020, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bashinze ikiraro bise Rwanda Bridges Builders (RBB), cyari gihuriyemo amashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda akorera mu mahanga, gusa igitangaje kurushaho ni uko mu kwezi kwa cyenda 2021, icyo kiraro cyari cyamaze kuriduka kubera wa mwiryane, irondamoko n’ibindi. abenshi bakavuga ko Icyasenye ikiraro ari ukutumvikana kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Gilbert Mwenedata wari uyoboye ikiraro, nyuma ko gukuramo ake karenge yaje gutangaza ko ntaho kigana kubera kuganzwa n’amajwi y’abagifite ingengabitekerezo ya Hutu Power bashaka ko niba havuzwe Jenoside yakorewe Abatutsi, havugwa n’iyakorewe Abahutu.

Gushwana muri aya mashyaka si ibintu bishya, Muri 2016 abarimo Theogene Rudasingwa bashinganye RNC na Kayumba Nyamwasa, bamushinjije ubuhezanguni, igitugu n’ibindi. ni mugihe kandi nyuma y’iburirwa irengero ry’uwari komiseri muri RNC Ben Rutabana umaze imyaka itatu nanubu bitazwi aho aherereye, Umuryango we washinjije Kayumba Nyamwasa kuba inyuma y’ibura ry’uyu muyoboke wabo.

Niba Mwenedata adashobora kuvuga rumwe na Padiri Nahimana Thomas bapfa Jenoside n’ibindi, niba Noble Marara atavuga rumwe na Kayumba bahoze babana, niba Kayumba na Rudasingwa bashinganye RNC batavuga rumwe, kandi bose bitwa ko ari opozisiyo, niba batukana ku karubanda bamwe bakirirwa bitana amazina adasobanutse, Ese uwabaha ubutegetsi cyangwa igihugu ngo bayobore abanyarwanda, babishobora nyamara ubwabo nabo kumvikana byarabananiye?

Nubwo bimeze gutyo ariko, abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda bagerageza ibishoboka byose ngo bereke ubutegetsi bw’u Rwanda ko nabo bafite imbaraga zo kurwanira igihugu nubwo muri ibyo bikorwa byose ntacyo byatanze gifatika.

Urugero, Nko gukoresha imitwe yittwaje intwaro irimo FDLR, FLN na Rud-Urunana n’indi mitwe yitwaje intwaro yateye Nyungwe, Musanze n’ahandi ariko bikanga bikaba iby’ubusa. Inshuro zose bagerageje basangaga Ingabo z’u Rwanda ziteguye maze bagatsindwa ntacyo bagezeho.

Umuhanga yaravuze ngo "Biragoye gutsinda urugamba wagiyemo nta mpamvu." kandi Urugamba rwose rurwanwa n’abaturage kandi abaturage ntibajya gushyigikira urugamba nta mpamvu. Abenshi mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ni abigeze kububamo cyangwa bavuye mu gihugu kubera ibindi bibazo birimo ibyaha basize bakoze.

Hari abandi baburwanya kubera ikigare cyangwa ingengabitekerezo bashyizwemo n’ababyeyi babo, bagakurana urwo rwango rwo kwihakana no kurwanya urwababyaye. Abo ba nyuma bo kwisubiraho birashoboka cyane.

Depite Frank Habineza mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru IGIHE muri 2020, yavuze ko umunyapolitiki nyawe ari ubanza kumenya ikibazo umuturage afite, hanyuma akaba ari cyo yuririraho.

Yavuze ko aba baba hanze bo politiki bayikora bananiwe, n’amakuru bahawe akaba ari igice adahuye n’ukuri k’ubuzima buri imbere mu gihugu.

Habineza Frank yagize ati “Amakosa umuntu akora ari hanze ni uko akora politiki zo mu kirere. Areba ibyabaye kuri Facebook, Twitter n’ahandi, ukumva ko ariyo politiki. Nta makuru afatika umuntu aba afite, agendera ku bihuha.

Umuntu akora politiki ari uko arangije ibindi byose. Umuntu arazinduka agakora ibindi byose, ku mugoroba arushye akaba aribwo afungura mudasobwa, agasoma ibinyamakuru, akabona kwandika. Si ikintu umuntu akora agishyizeho umutima.

Yakomeje agira ati “Bose uba wumva ngo bafite amashyaka, ni ayo mu cyumba. Buri wese aba ari mu cyumba akavugana n’undi kuri telefone ubwo bakabyita ishyaka.

Hejuru yo kugendera mu kigare, ku makuru atari yo, abenshi ubona ko usibye kuba batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, hazamo n’ikintu cy’urwango ku bagize Guverinoma y’u Rwanda bitewe n’uko bamwe haribyo baba barahunze igihugu basize bakoze. abagize aya mashyaka yo hanze bamwe bashinjwa kandi ikibazo cy’inda nini. aho Hari abashinga amashyaka kugira ngo babone imibereho, banyunyuze imitsi y’abandi.