Print

Amagara yaterewe hejuru!!! Abanya Brazil bakina muri Ukraine basabye Leta yabo kubahungisha barira

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 February 2022 Yasuwe: 2012

Abakinnyi b’umupira w’amaguru bakomoka muri Brazil ariko bahahira muri Ukraine basabye leta yabo kubafasha guhunga iki gihugu kiri koherezwamo amabombe n’Uburusiya.

Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, yohereje ingabo muri Ukraine atera iki gihugu ashaka kucyigarurira.

Kuri uyu wa kane mu gitondo, amashusho yacicikanye hirya no hino yerekana abakinnyi ba Shakhtar Donetsk na Dynamo Kyiv bakomoka muri Brazil bahuriye hamwe n’imiryango yabo mu cyumba cya hoteri.

Umunyamakuru Arthur Quezada niwe washyize aya mashusho kuri Twitter - agaragaza aba bakinnyi n’imiryango yabo basaba babikuye ku mutima abategetsi ba Brazil ko babahungisha.

Rutahizamu wa Shakhtar, Junior Moraes w’imyaka 34, yohereje ubutumwa agira ati: "Ibihe turimo biteye kwiheba.

"Ndabasaba gutangaza iyi video kugir ango igere kuri guverinoma ya Brazil.

"Imipaka irafunzwe, amabanki [arafunzwe], nta lisansi ihari, hazabura ikibazo cy’ibiribwa, nta mafaranga.

"Twateraniye hamwe dupanga gahunda yo kuva muri Ukraine."

Abana bato bagaragaye muri ayo mashusho bihebye bagaragaza ko bifuza cyane kuva muri Ukraine.

Moraes yahise ashyira ubutumwa kuri Instagram bugira buti: "Nshuti zose n’imiryango, ibintu birakomeye cyane kandi twaheze i Kiev dutegereje igisubizo cyo gusohoka."

"Turi muri hoteri. Mudusengere."

Indege zose z’ubucuruzi muri Ukraine zahagaritswe - bivuze ko nta banyamahanga bashobora kuva mu gihugu.

Moraes yavukiye muri Brazil ariko akinira igihugu cya Ukraine.

Abakinnyi 12 bo muri Brazil bakinira ikipe ya Shakhtar,kongeraho Vitinho wa Dynamo Kyiv bari muri ayo mashusho

Abamenyekanye muri videwo barimo Dodo, Vitao, Marlon, Ismaily na Vinicius Tobias, Maycon, Marcos Antonio, Tete, Alan Patrick, Pedrinho na Fernando.

Mu mashusho kandi harimo David Neres - wavuye muri Ajax yerekeza muri Shakhtar mu kwezi gushize.

Shampiyona yo muri Ukraine yahagaritswe iminsi 30 nyuma y’igitero cy’Uburusiya.

Hagati aho, UEFA iraza kotswa igitutu kugira ngo umukino wa nyuma wa Champions League uve i St Petersburg.

FIFA irasabwa kandi gukura Uburusiya mu mikino yo kamarampaka yo kwerekeza mu gikombe cy’isi izaba mu kwezi gutaha.