Print

Urubanza rw’Umunya-Koreya wakatiwe imyaka 5 n’urukiko Rukuru rugiye kongera kuburanishwa n’urukiko rw’ubujurire

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 February 2022 Yasuwe: 745

Kuwa 20 Mutarama 2022 Urukiko Rukuru rwahamije icyaha cy’inyandiko itavugisha ukuri Umunya-Koreya yepfo witwa Jin Joseph, icyo gihe umucamanza yavuze ko adahamwa n’icyaha cy’ubuhemu kuko nta bimenyetso ubushinjacyaha bweretse urukiko bumuhamya icyo cyaha.

Umucamanza yahise avuga ko Jin Joseph urukiko rumuhamije icyaha cy’inyandiko itavugisha ukuri rumuhanisha igihano cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 3,000,000Frw nk’uko Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwarabitegetse muri werurwe 2021.

Icyo gihe Jin Joseph n’abanyamategeko be bahise bajururira mu Rukiko rukuru.

Nyuma y’aho Urukiko Rukuru rugumishirijeho icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge cyo kumufunga imyaka itanu n’ihazabu ya miliyono 3,000,000Frw.

Uyu munyakoreya mu ibaruwa UMUSEKE dukesha iyi nkuru waboneye kopi yandikiye Urukiko rw’ikirenga, yahise yitabaza urukiko rw’ubujurire mu manza z’akarengane yandikira Perezida w’urukiko rw’ikirenga Dr Faustin Ntezilyayo asaba ko yahabwa amahirwe ya nyuma yo kuburana urubanza mu rukiko rw’ubujurire kuko inkiko zose yaciyemo yaba urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ndetse n’urukiko Rukuru
zose zirengagije ibisobanuro yatanze zikabirengaho zikamuhamya kiriya cyaha.

Ntabwo ari kenshi umuntu akatirwa n’urukiko Rukuru ngo abone amahirwe yo gusubirishamo urubanza rwe ntabwo bikunda kubago gusa itegeko rirabiteganya.

Mu gisubizo Jin Joseph yasubijwe n’urukiko rw’ikirenga icyemezo cyafashwe na Perezida w’urukiko Rwikirenga Dr Faustin Ntezilyayo agashyiraho umukono we UMUSEKE waboneye kopi,cyahawe No 31/CJ/2022 cyo gusubirashamo ku impamvu z’akarengane urubanza rwaciwe ku rwego rwa nyuma’.

Iki cyemezo kiragira kiti Twebwe Dr Faustin Ntezilyayo, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga tumaze kubona ibaruwa twandikiwe na Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire isaba ko urubanza No RPA 00676/2021/HC/KIG rwaciwe n’urukiko Rukuru kuwa 20 Murarama 2022 aho haburanaga Ubushinjacyaha na Jin Joseph ko rwasubirwamo kubera impamvu z’akarengane.

Imiterere y’icyibazo cy’Umunya-Koreta Jin Joseph cyatumye yisanga mu inkiko zo mu Rwanda kugeza ubu akaba akatiye igihano cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 3,000,000Frw n’ubwo urubanza rutaraba itegeko.

Uru rubanza rumaze imyaka isaga itatu mu butabera bw’urwanda rutarafatwaho cyemezo cya nyuma n’umucamanza, uru rubanza rwatangijwe n’uwitwa Pascal Kanyandekwe ku ikirego yatanze mu bugenzacyaha bw’uRwanda (RIB) arega uyu munya-Koreya y’Epfo witwa Jin Joseph utuye mu Rwanda aho akorera ibikorwa by’ubucuruzi ari nabyo byavuyemo amakimbirane yavuyemo kutumvikana birangira bitabaje inkiko.

Jin Joseph umwirondoro we werekana ko atuye mu mujyi wa Kigali, akarere ka Gasabo umurenge wa Kacyiru, ku kagali ka Kamutwa, mu mudugudu w’Umutekano.

Mu kirego cya Kanyandekwe Pascal yashyikirije RIB avuga ko bafatanije gushinga Sosiyete yitwa MUTARA E&C LTD ariko uyu Jin Joseph akaza kumuhemukira, Ubwo Kanyadekwe Pascal yatangaga ikirego bwa mbere muri RIB yamureze ibyaha birimo icyaha cy’inyandiko mpimbano, icyaha cy’ubuhemo n’icyaha cy’inyandiko itavugisha ukuri agamije guhishira amafaranga yarigishije ndetse akaba yarategetswe n’inkiko z’ubucurizi akaba atarayagarura kugeza ubu.

Kanyandekwe yavuze ko Jin Joseph yahimbye Kashe (Stamp) akora ifite ishusho y’urukiramende kandi Kashe ya sosiyete MUTARA E&C LTD ifite Kashe y’uruziga, iyo kasha Jin Joseph yahimbye yayishyize ku inyandiko itavugisha ukuri yitwa QUOTATION (ivuga ibiciro by’isoko) muri gicurasi 2017.

Agaragaza ko bagiye gutegura ibigendanye no gukora imirimo itandukanye y’isoko kandi ibyo bikorwa byose byari byarakozwe muri 2016 kuko hatanzwe uwatsindiye isoko muri werurwe 2017.

Nyuma yo gushyira ubwishyu bwagenewe societe kuri Konti ye bwite muri 2018 Jin Joseph yihutiye gufungura sosiyete y’ubucuruzi mu birwa bya Maurice (Mauritius) iyo sosiyete ifite amazina ahuye neza naya MUTARA E&C LTD sosiyete asangiye na Kanyandekwe Pascal mu Rwanda, ndetse anayifungurira konti muri icyo gihugu.

Jin Joseph yabajijwe n’ikigo gifungura konti muri Banki cyo muri Mauritius aho amafaranga azajya yakirwa azajya aturuka,Jin Joseph yatanze urutonde rw’imishinga azavanamo ubwishyu, urwo rutonde rukaba ari imishinga asangiye na Kanyandekwe mu Rwanda.

Mu iburana mu Rukiko Rukuru abahagaratiye Kanyandekwe bavuze ko ibi Jin Joseph yabikoze agamije gukwepera imisoro muri Mauritius(Money laundering) ndetse no gusiga iheruheru societe basangiye mu Rwanda. Ibyo byose Jin Joseph yabikoze atabanje kubaza Kanyandekwe Pascal.

Imanza zose Jin Joseph yarezwe mu nkiko zishingiye ku bwishyu bw’amadolari 499,750.Jin Joseph yategetswe n’inkiko z’ubucuruzi kugarura muri societe.

Urubanza rwa Jin Joseph n’Ubushinjacyaha ndetse na Kanyandekwe Pascal uregera indishyi rwaciwe n’urukiko Rukuru ruri mu manza zavuzwe cyane mu Mutarama 2022 kuko hafi y’ibinyamakuru byose byo mu Rwanda byanditse ku rubanza rwabo.



AMAFOTO:NKUNDINEZA@2022


Comments

nkunda Abantu 25 February 2022

rurasubirizwamo iki ko uwo Jin Joseph ari umujura mpuzamahanga..


kabandana 25 February 2022

yewega yewega ni akumiro! ubwose uyu muzungu bamutinyemo iki? Uyu nadakatirwa tuzahita tumenya ko ruswa yigarije urwanda.......