Print

UEFA yatangaje umujyi mushya uzakira umukino wa nyuma wa UEFA Champions League wambuwe Russia

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 February 2022 Yasuwe: 1428

Byamaze kwemeza n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’i Burayi ko umukino wa nyuma wa Champions League utzabera I Saint-Peterburg nkuko byari byemejwe ahubwo uzakinirwa I Paris ku kibuga cy’ikipe y’igihugu,Stade de France,kuwa 28 Gicurasi uyu mwaka.

Ibi bibaye nyuma y’aho igihugu cy’Uburusiya giteye Ukraine kuri uyu wa Kane tariki 25 Gashyantare 2022 ndetse abantu benshi bakaba bakomeje gupfa.

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangije ibitero kuri Ukraine ku munsi w’ejo ndetse n’uyu munsi byakomeje aho abasirikare binjiye mu mujyi wa Kyiv.

UEFA ibinyujije kuri Twitter yagize iti "Umukino wa nyuma wa UEFAChampions League 2021/22 mu bagabo uvuye i Saint-Peterburg ujyanwa kuri Stade de France i Saint-Denis.

Umukino uzakinwa nkuko byateganijwe kuwa gatandatu 28 Gicurasi saa 21h00 CET.

Mu itangazo UEFA yasohoye yavuze ko Uyu munsi, Komite Nyobozi yayo yakoze inama idasanzwe nyuma y’uko umutekano w’uburayi ugeramiwe cyane.

Komite nyobozi ya UEFA yafashe icyemezo cyo kwimura umukino wa nyuma wa 2021/22 UEFA Champion League ukava Saint Petersburg ukajya kuri Stade de France muri Saint-Denis,kubera kiriya kibazo.

UEFA yashimiye Perezida wa Repubulika y’Ubufaransa Emmanuel Macron ku nkunga ye bwite ndetse n’uko yiyemeje ko uyu mukino w’umupira w’amaguru w’amakipe yabaya aya mbere mu Burayi wimukira mu Bufaransa mu gihe cy’ibi bibazo biri kuba.

Ifatanyije na guverinoma y’Ubufaransa, UEFA yemeje ko izashyigikira byimazeyo ibikorwa by’abafatanyabikorwa kugira ngo hatangwe ubutabazi ku bakinnyi b’umupira w’amaguru n’imiryango yabo baheze muri Ukraine aho bari guhura n’ibibazo by’intambara.

Mu nama y’uyu munsi, komite nyobozi ya UEFA yemeje kandi ko amakipe yo mu Burusiya na Ukraine ndetse n’amakipe y’igihugu azitabira amarushanwa ya UEFA azasabwa gukinira imikino yabo ku bibuga byigenga mu bindi bihugu kugeza ahawe andi mabwiriza.

Stade de France yaherukaga kwakira,umukino wa nyuma wa UEFA Champions League muri 2006,Barcelona itsinda Arsenal ibitego 2-1